Ku Kirwa Cya Bugarura Basabwe Kudakora Cyangwa Ngo Bahishire Magendu

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Samuel Dusengiyumva yabwiye abatuye Umurenge wa Boneza mu Kagari ka  Bugarura(kari mu Kirwa) ko bagomba kuzirikana kujya batanga amakuru kuri bagenzi babo bica amategeko.

Akarere ka Rutsiro kari mu Burengerazuba bushyira Amajyaruguru y’u Rwanda

Yabibabwiye nyuma yo guhagararira igikorwa cyo gushyikiriza bariya baturage ubwato bubiri buzabafasha mu kwicungira umutekano ndetse hari n’imiryango yahawe inzu eshatu zubatswe na Polisi y’u Rwanda mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi bigenewe abaturage.

Ni icyo bita Police Month.

Ku rubuga rwa Twitter rwa Polisi y’u Rwanda handitseho ko ziriya nzu zubakiwe bariya baturage mu rwego ‘rw’ibikorwa by’inyongera ku kwezi kwahariwe ibikorwa byayo’ byibanda k’ubukangurambaga mu kurwanya ibyaha ariko n’abaturage bagafashwa kuzamura imibereho yabo ikaba myiza kurushaho.

- Kwmamaza -

Ku ruhande rw’ibyaraye bibereye muri Bugarura, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Samuel Dusengiyumva yabwiye ab’i Bugarura ati: “…Kandi murasabwa kwirinda gutwara abantu barenze imibare mu bwato ndetse no kubahiriza n’andi mategeko yose mu rwego rwo kwirinda impanuka. Turabasaba kwirinda kwishora mu byaha cyane magendu, mutangira amakuru ku gihe yabishora mu byaha kimwe no kurinda abana guta amashuri.”

Commissioner of Police( CP) Bruce Munyambo wari uhagarariye ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda yavuze ko biriya  bikorwa byatashywe mu nyongera y’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi bigamije ubufatanye n’abaturage.

CP Munyambo asanzwe ayobora Ishami rya Polisi rishinzwe ubufatanye n’abaturage bita’ Community Policing’.

Ati: “Ibi bikorwa twatashye mu nyongera y’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi bigamije ubufatanye namwe mu mutekano, kwiteza imbere n’imibereho myiza, kandi bizakomeza.”

Mu mpera z’Icyumweru gishize ( hari taliki 07, Gicurasi,2022), ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwashyikirije imiryango ibiri yo mu Murenge wa Nkombo inzu nshya zo guturamo.

Ubusanzwe mu gihe nk’iki, Polisi y’u Rwanda iha abaturage ubutumwa bwo kwicungira umutekano no kuwucungira abandi, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we.

Mbere y’uko igikorwa cyo guha abaturage bo ku Nkombo ziriya nzu kiba, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yari yabwiye Taarifa ko kuba bariya bantu bahawe ziriya nzu hashize igihe runaka abandi mu gihugu bazihawe, bitatewe no gutinda ahubwo ngo nicyo gihe bari baragennye cyo kuzibaha.

CP Bruce Munyambo aha abaturage b’i Bugarura inama z’uko bafata neza ibyo bagenewe

Yahaye inama abazihawe ko bagomba kuzifata neza, zikabagirira akamaro, ntibazifate nk’iza Polisi ngo bumve ko ari yo izaza kuzisana nizangirika.

Ati: “ Inama duha abahawe izi nzu kuri iyi nshuro ni uko bazifata neza zikazabagirira akamaro.”

CP Kabera avuga ko abaturage bazihawe mbere y’abo ku Nkombo, bazifashe neza.

Abayobozi ba Polisi y’u Rwanda ubwo bashyikirizaga abaturage inzu babageneye mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi guheruka, bababwiye ko ibyiza ari ukuzitaho.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe abakozi n’ubutegetsi DIGP Jeanne Chantal Ujeneza yavuze ko gufasha abaturage kubaho neza bituma batagira uruhare mu byaha, ahubwo biyumvamo Polisi, bagakorana.

Ikindi ni uko umuturage udashonje, iwe bakaba baguwe  neza atagira umutima mubi wo kujya kwiba cyangwa gukora ikindi cyaha icyo ari cyo cyose.

Uwo muturage abona kandi ko inzego za Leta muri rusange na Polisi y’U Rwanda by’umwihariko, zimwitayeho.

Ikirwa cya Bugarura

Ikirwa cya Bugarura mu Karere ka Rutsiro Umurenge wa Boneza

Ikirwa cya Bugarura giherereye mu Karere ka Rutsiro. Kukigeraho uvuye ku Biro by’Umurenge wa Boneza ukajyayo ukoresheje ubwato bwihuta, bifata hagati y’iminota 15 n’iminota 20.

Ubwato budafite moteri bushobora kuhakoresha iminota 40.

Umurenge wa Boneza ukora ku Kiyaga cya Kivu

Abagituye batunzwe n’uburobyi ariko hari na bamwe bakorana ubucuruzi n’abaturanyi babo bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ubu bituma hari abashobora gukora ubucuruzi butemewe bitwa magendu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version