Amafoto : Urubura Rwangije Imyaka Myinshi y’Abaturage i Rubavu, Impungenge Ni Zose

smart

Abaturage bo mu Mirenge ya Busasamana na Bugeshi mu Karere ka Rubavu bafite impungenge nyinshi, nyuma y’imvura ivanze n’urubura yaguye mu cyumweru gishize ikangiza imyaka yabo myinshi.

Urwo rubura rwaguye mu ntangiro z’icyumweru gishize rwangiza cyane ibishyimbo byari bitangiye gufata ibiti n’ibyari bimaze kunaga amajosi, rurabicagagura.

Indi myaka yangijwe ni ibirayi, mu gihe ibigori nubwo amababi yabyo yacikaguritse, byo byari bimaze guheka naho ibindi byeze.

Baziyaka Alphonse  w’imyaka 66 wo mu Murenge wa Bugeshi, yabwiye Taarifa ko uru rubura rwahunganyije cyane ibikorwa byabo ku buryo hari ubwoba bw’inzara mu gihe kiri imbere.

- Advertisement -

Ati “Uru rubura rwaraje rufata imyaka yose, ibishyimbo bimwe byari birimo kumera byose rubishyira hasi, byaduteye inzara kuko twagombaga kuzasarura.”

Undi mukecuru wo muri uyu murenge we yavuze ko urubura rwaguye ari rwinshi, ku buryo ngo ibyabaye yabiherukaga ari umukobwa. Ubu afite imyaka 75.

Uretse imyaka yangiritse, hari n’ibisenge by’inzu byagurutse. Ntabwo ibyangijwe byose birarangiza kubarurwa.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe Imibereho myiza, Ishimwe Pacifique, yavuze ko nyuma y’urubura rwaguye mu mirenge ya Busasamana na Bugeshi, bateganya gufasha abaturage kuva muri ibi bihe.

Yagize ati “Ni ibisanzwe, yaba ari imyaka, yaba ari ibisenge byagurutse, ni ibintu turimo dutegura kubagoboka, imyaka yo birumvikana bazahabwa imbuto kuko barahombye mu by’ukuri, ubona ko imyaka yari irimo nta kigaragara ko bazagira icyo bakuramo.”

“Birumvikana ko hazabaho uburyo bwo gufasha kugira ngo babone indi mbuto batere, nubwo wenda bizaba bibaye nyuma y’abandi, ni uko nguko tubiteganya.”

Akarere ka Rubavu kakunze kwibasirwa n’ibiza bishingiye ku mvura nyinshi yagwaga ikuzuza umugezi wa Sebeya, kimwe n’imiyaga iva mu birunga, yakunze kwibasira imirenge ya Cyanzarwe na Mudende.

Mu minsi ishize aka karere kanibasiwe n’imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo cyo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yasenye inzu nyinshi, izindi zikangirika.

 

Ibi bishyimbo byari bitangiye gukura none urubura rwarabicagaguye
Uyu murima warimo ibishyimbo bifashe ku biti basaruyeho ibigori, ariko ntiwamenya ko byahigeze
Ibirayi nabyo byangijwe cyane n’urubura
Ibishyimbo byari bimaze gufata ibiti, urubura rubishyira hasi
Imvura irimo urubura yaguye mu cyumweru gishize hari ubwoba ko izasiga inzara muri Rubavu
Abahinzi bari bafite icyizere cy’umusaruro none ubu basabwa kongera guhinga bundi bushya
Amahirwe ni uko urubura rwasanze ibigori byinshi byaramaze guheka, naho ubundi nabyo ntibyorohewe
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version