Umuziki Nyarwanda Uhimbaza Imana Wabuze Umuhanzi Ukomeye

Kuri uyu wa Kane Taliki 15, Nzeri, 2022 abakunda umuziki uhimbaza Imana mu Rwanda bararanye agahinda nyuma y’inkuru y’urupfu rw’umuhanzikazi wamamaye ku izina rya Precious. Yapfuye afite imyaka 27 y’amavuko kandi mu buryo bw’amarabira.

Amazina ye ni Nsabimana Gisèle Precious. Yari asanzwe aririmba indirimbo zihimbaza Imana harimo izamenyekanye cyane nka “Imbaraga z’amasengesho”, “Urampagije”, “Niwe”, “Inzira zayo”, “Umusaraba” n’izindi.

Yari asanzwe  ahimbariza Imana mu Itorero rya ADEPR.

Amakuru avuga ko uyu muhanzi yari amaze igihe gito yibarutse imfura ye.

- Advertisement -

Hari n’avuga ko yaguye mu bwogerro iwe bimuviramo urupfu.

Gisèle Precious yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2017 muri ADEPR yo mu Gatenga mu Karere ka Kicukiro.

Asize umugabo n’umwana muto cyane kuko bivugwa ko yamubyaye  Taliki 28, Kanama, 2022.

Precious yavukiye mu Mujyi wa Kigali.

Yari umwana wa Gatanu mu muryango w’abana barindwi.

Se ni  Pasitoro Nsabimana Philip na Nyina Nyiranzanira Florentine.

Amashuri abanza yayize ku ishuri ribanza rya Kinunga, mu Murenge wa Gikondo mu Mujyi wa Kigali. Ayisumbuye ayakomereza ku ishuri rya Nyamata Technical Secondary School, aho yize Computer Electronics.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version