Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubumenyi Ni Isoko Yo Kurandura Imirire Mibi Mu Muryango Nyarwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Ubumenyi Ni Isoko Yo Kurandura Imirire Mibi Mu Muryango Nyarwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 February 2025 2:22 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Bavuga ku ‘utabizi yicwa no kutabimenya’ kandi uku ni ukuri ku ngingo nyinshi. Ku byerekeye imiririre iboneye, ingo zo  mu cyaro cyo mu Rwanda zimaze igihe zihugurirwa uko bategurira abana indyo yuzuye no kubarinda umwanda, byose bigakorwa hagamijwe kubarinda igwingira.

Ahagaragaraye igwingira naho ababyeyi bahugurwa uko imirire iboneye yafasha abana kuva mu buzima bubi buterwa no kurya nabi.

Umwe muri abo babyeyi yitwa Alice akaba afite abana umunani.

Kubyara no kurera abana bangana batyo byamubereye ingorane kugeza ubwo bucura bwe yaje kugwingira azize kubura indyo ihagije kandi yuzuye.

Nyina yahisemo kujya kwigana n’abandi bagore, bahugurwa uko indyo iboneye itegurwa.

Nyuma y’igihe runaka, yaje kugira ubumenyi nyakuri bwamufashije kuvugurura uko yatekaga, bituma abana be batangira kwijajara, ubuzima buba bwiza.

Yagize ati: “ Kutamenya uko indyo nziza itegurwa byagize ingaruka ku rubyaro rwanjye. Byatumye abana bananuka baragwingira birambabaza”.

Ubumenyi yakuye mu marerero bwatumye afatanya n’umugabo we batangira gushakira abana babo ibyo kurya bikungahaye ku ntungamubiri.

Alice avuga ko mu kwiga imitegurire iboneye y’ibyo kurya bise cyane ku byubaka umubiri, ibitanga imbaraga n’ibirinda indwara.

Mu rwego rwo kunoza imirire, yavuze ko bagiriwe inama yo gushyiraho akarima k’igikoni.

Ni akarima gahingwamo imboga zo kunganira imirire y’abana bitabaye ngombwa ko urugo rujya kuzihaha.

Undi mugabo witwa Antoine nawe yemeza ko kutagira indyo ihagije kandi iboneye byagwingije urubyaro rwe.

Icyakora ashima ko yaje kugira ubwenge bwo kwegera abandi babyeyi bakajya kwiga uko gutekera abana indyo nziza bikorwa.

Ni amasomo we na bagenzi be bahawe ku bufatanye n’abo mu Muryango Plan International Rwanda ifatanyije na Caritas Rwanda.

Muri uko guhugurwa kandi yabaga ari kumwe n’umugore we witwa Béatrice.

Bombi bashima ko amasomo baherewe muri ayo marerero yatumye abana babo badahitanwa n’ingaruka ziterwa n’imirire mibi.

Amarerero ababyeyi bavugwa muri iyi nkuru bahuguriwemo ni amwe mu yandi akorera muri Bugesera, Gatsibo na Nyaruguru.

Yose hamwe ni 96, akaba yita ku bana  2,406 barimo abahungu 1,224 n’abakobwa 1,182.

Hari kandi n’amarerero 10 akorera mu bigo by’amashuri y’incuke arererwa mo abana 678 barimo abahungu  317 n’abakobwa 361.

Abarererwa aho hose bahabwa uburezi bushingiye ku mirire iboneye, isuku n’isukura, kurinda abana bose no kutagira uwo baheza, gutegurira abana ishuri no kuribashyiramo bakiri bato no guhugurira ababyeyi kumenya uko umwana ahabwa uburezi bumwubaka.

Ababyeyi bitabira ayo marerero bahugurwa ku nyigisho zo kumenya kwizigamira no kuba nyamutegera akazaza ejo.

TAGGED:AbabyeyiAbanaCaritasfeaturedIndyoPlanRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanya Arabie Saoudite Barashaka Kurushaho Gushora Mu Rwanda
Next Article Ubukungu Bwacu Buzakomeza Kuba Bwiza-Guverineri Rwangobwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

Uganda: Umwe Mu Bakire Bakomeye Yiciwe Mu Biro Bye

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?