Bugesera: Hibutswe Abatutsi Bajugunywe Mu Nzuzi N’Imigezi

Mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rilima habereye umuhango wo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe imibiri yabo ikajugunywa mu nzuzi n’imigezi ntishyingurwe.

Bibukwa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bibumbiye mu Muryango wiswe Dukundane Family.

Kuri iki Cyumweru taliki 21, Gicurasi, 2022 nibwo ababimbiye mu Muryango Dukundane bagiye kwibukira abajugunywe mu nzuzi n’imigezi ku kiyaga cya Kidogo kiri mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Gasabo.

Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa ni Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba Emmanuel Gasana.

- Advertisement -

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hari Abatutsi bajugunywaga mu migezi n’inzuzi ari bazima abandi bakajugunywamo batemwe kugira ngo baribwe n’inyamaswa zirimo ingona cyangwa bicwe n’imvubu.

Kubibuka kuri iyi nshuro biri gukorwa ku nshuro ya 16.

Igitekerezo cyo kwibuka Abatutsi bajugunywe mu mazi cyaje nyuma yo kubona ko bari bagize icyiciro cy’Abatutsi batibukwaga ngo abantu bajye gushyira indabo ku mva zabo.

Byakozwe mu rwego rwo kubaha icyubahiro n’ubwo ntaho imibiri ya benshi muri bo ishyinguye ngo bigaragare.

Umwe mu bagize Dukundane Family yabwiye Taarifa ati: “ Imigezi n’inzuzi zagizwe intwaro ndetse n’irimbi ku Batutsi bayijugunywemo.”

Uwarokokeye mu cyahoze ari Komini Gashora, ubu ni mu Karere ka Bugesera Umurenge wa Rilima witwa Gazelle Rumanyika Isaak avuga ko mu gace bahoze batuyemo Abatutsi babanje gukusanyirizwa mu mashyamba aturiye ibiyaga kugira ngo bazahicirwe n’inzara abandi bakazajugunywa mu biyaga byinshi biba mu Karere ka Bugesera.

Avuga kandi ko na mbere y’uko Abatutsi batangira kwicwa, bari baratujwe hafi y’amashyamba mu rwego rwo kubananiza mu buzima.

Icyakora bamwe birwanyeho batwika amakara, baracuruza babona imibereho.

Mbere gato y’umwaka wa 1994, mu mwaka wa 1992  Rumanyika watanze ubuhamya, yashimiye ababikira ndetse n’umupadiri witwaga Marcel bababaye hafi barabagaburira ubwo hageragerezwaga Jenoside.

Muri icyo gihe kandi ngo mu ishuri babahozaga ku nkeke, bavangura Abahutu n’Abatutsi n’Abatwa.

Muri iriya myaka kandi ngo hari impunzi z’Abarundi zatujwe ahitwaga ku rya Gatatu kandi ngo abo Barundi bari bavuye iwabo barakariye Abatutsi bari bamaze kubatsinda, FRODEBU, ari yo iyobora Abarundi kandi ari iya Abatutsi.

Rumanyika yavuze ko ubwo Jenoside yabaga, Abatutsi bo mu Bugesera bahuye n’akaga kuko uretse kuba bariciwe ku misozi itandukanye ndetse no mu bishanga, mu rufunzo n’ahandi hari n’abiciwe mu biyaga by’aho.

Ati: “ Inzibutso dufite mu Bugesera si izo Meya wa Bugesera yavuze gusa, ahubwo hari n’iki kiyaga nacyo ni urwibutso dufite hano mu Bugesera.”

Ashima Inkotanyi kuba zaramurokoranye n’abandi Batutsi zasanze bagihumeka.

Sixbert Habimana uyobora Dukundane Family yanenze bamwe mu babyeyi bakigisha abana babo ingengabitekerezo ya Jenoside kandi ari yo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside.

Ati: “ Turasabye, murerere iki gihugu kandi mukirere abagikwiye. Namwe rubyiruko muri hano turabasaba kudaha amatwi ababiba urwango.  Nimwe mbaraga igihugu cyacu gifite.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera  Richard Mutabazi yavuze ko inzibutso za Jenoside zo mu Karere ayoboye zifashwe neza kandi ko n’ubwo Abatutsi bahoze bagatuye bahuye n’akaga batewe na buriya bwicanyi, ariko ko abagatuye muri iki gihe bo bafite icyizere cy’uko ejo ari heza kubera ko hari amajyambere yakagezemo.

Ngo ibi bihurirana no kwibuka ariko abantu biyubaka.

Guverineri Emmanuel Gasana ashyira indabo muri Kidogo
Umuyobozi wari uhagarariye Polisi muri uriya muhango nawe aha icyubahiro Abatutsi bajugunywe mu mazi
Uwari uhagarariye ingabo z’u Rwwanda nawe aracyibaha
Ni ngombwa ko abazize Jenoside bose bibukwa uko baba barishwe kose
Abana bo mu muryango AERG
Aho abaje kwibuka Abatutsi bazize Jenoside batawe mu nzuzi n’imigezi babanje guhurira barabibuka
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version