Umuvugizi w’ingabo z’u Burundi Le Général de Brigade Gaspard Baratuza yabwiye itangazamakuru ko abavuga ko hari ingabo z’iki gihugu zafashwe na M23 babeshya, ko icyabo ari uguharabikana.
Baratuza yabivugiye mu kiganiro yaraye ahaye itangazamakuru cyari kigamije gutanga umucyo ku bivugwa by’uko M23 hari abasirikare b’u Burundi yafashe, abandi ibatsinda ku rugamba.
Ikinyamakuru Burundi Iwacu cyanditse ko Général de Brigade Gaspard Baratuza yagize ati: “Abo M23 yafashe si abasirikare b’u Burundi. Iyo baba Abarundi, iba yarabashyikirije Croix- Rouge mpuzamahanga. Kuba itarabikoze rero byerekana ko atari Abarundi”.
Ku makuru amaze iminsi atambuka ku mbuga nkoranyambaga y’uko hari abasirikare 500 b’u Burundi biciwe mu ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Baratuza yabihakanye.
Yavuze ko kuri uyu wa Kane yavuganye na bamwe mu basirikare b’u Burundi bari muri kiriya gihugu ababaza niba amafoto yabonye ku mbuga nkoranyambaga y’abasore bambaye impuzankano y’igisirikare avugira ari Abarundi, bamusubiza ko atari bo.
Nawe kandi ngo yarabarebye ‘asanga sibo’.
Baratuza avuga ko abavuga ko ingabo z’u Burundi ziri kwicirwa muri DRC ari abanzi, bakwirakwiza ibihuha no gusebanya.
Yemeza ko abasirikare bamaze iminsi berekanwa ku mbuga nkoranyambaga atari Abarundi ndetse ngo n’imisusire yabo yerekana ko ari abandi bandi.
Ngo Abarundi ntibateye batyo!
Abajijwe niba nta basirikare b’igihugu cye bari muri DRC bakaba barafatiwe cyangwa baraguye ku rugamba, umuvugizi w’ingabo z’u Burundi yirinze kubyemeza cyangwa ngo abihakane.
Ati: “ Iryo ni ibanga rya gisirikare. Mu gisirikare ntawe utangaza abapfuye cyangwa abakomeretse”.
Umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi witwa Révérien Ndikuriyo aherutse kuvuga ko kuba ingabo z’igihugu cye zajya gukorana n’iza Repubulika ya Demukarasi ya Congo ntawe bikwiye gutangaza.
Avuga ko hari ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu bya gisirikare.