Impuguke mu bya politiki, Guillaume Ndayikengurukiye, asobanura ibikubiye muri izi nshingano, imbogamizi n’amahirwe Uburundi buzavana mu buyobozi bw’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe.
Ni manda y’umwaka umwe igiye kuyoborwa na Perezida Evariste Ndayishimiye uherutse kubihererwa ububasha mu mpera z’Icyumweru gishize.
Ni inshingano ikomeye ku gihugu gifite intego ziri mu rugendo rukiri rugufi mu kwagura umubano mpuzamahanga.
Ni izihe nyungu za politiki, dipolomasi, ubukungu n’imibereho Uburundi bushobora kungukiramo? Ese bufite ubushobozi buhagije bwo kwitwara neza muri ibi bihe Akarere k’Ibiyaga Bigari buherereyemo karimo umwuka mubi kandi nabwo bufitemo uruhare?
Ese bushobora kugira uruhare rwizewe mu gukemura ibibazo bya Afurika?
Mu kiganiro Guillaume Ndayikengurikiye yahaye ikinyamakuru Burundi Iwacu yagize icyo abivugaho…
Bivuze iki ku gihugu nk’u Burundi kuba cyahawe ubuyobozi bwa UA?
Ndayikengurukiye: Ni intambwe ikomeye mu mateka y’u Burundi bwa none. Ni ikimenyetso cy’uko igihugu cyatangiye kumenyekana ku rwego rwa Afurika no ku rwego mpuzamahanga.
Kuyobora umuryango munini nka UA( Union Africaine) ufite imishinga n’ibibazo byinshi bitegereje gukemurwa ku mugabane wa Afurika, ni inshingano ikomeye.
Bisaba kwicisha bugufi, kumva uburemere bw’inshingano no kubyishimira. Ibihugu birenga 50 nibyo bisimburana kuri uyu mwanya.
Ni icyubahiro gikomeye k’u Burundi ariko kigomba kujyana n’inshingano zikomeye ku bijyanye n’ibyo Afurika ibutegerejeho.
Ese u Burundi bufite ubushobozi bwa dipolomasi buhagije?
Ndayikengurikiye: Mu bya politiki mpuzamahanga, hari “umutungo” (resources) cyangwa “imbaraga” (influence) bigira uruhare muri yo. Ubuyobozi bwa UA ni umutungo ukomeye u Burundi bwungutse mu bya dipolomasi.
Ariko kugira umutungo ntibihita bisobanura ko uzaguha no kugira imbaraga zishingiye k’ukuvuga rikijyana.
Ikibazo kiba gihari ni ugukora k’uburyo uwo mutungo uzahindurwa imbaraga nyazo ku rwego rwa Afurika.
Hagati yo kugira ubushobozi n’inyungu buzabyara, harimo ibintu byinshi: cyane cyane ubushobozi bw’abantu n’inzego z’igihugu.
Ni yo mpamvu dukeneye abayobozi n’abakozi bafite ubushobozi buhagije bashoboye gukoresha neza aya mahirwe. Ikindi kandi, ni ingenzi kureba niba imiterere y’igihugu – mu bya politiki n’imiyoborere – iha abo bakozi umwanya wo gukora neza.
Ese ubu buyobozi bushobora kuzamura isura y’u Burundi ku rwego mpuzamahanga?
Ndayikengurukiye: U Burundi bwigeze gufatwa nk’igihugu cyugarijwe n’intambara n’ibibazo bya politiki n’ubukungu. Uyu mwaka ushobora kuba amahirwe yo guhindura iyo sura, igihugu kikerekana ko gifite ubushobozi bwo kuyobora neza Afurika.
Ariko kandi, ni nk’inkota ifite amugi abiri: nibutagira icyo butanga gifatika, bushobora gushimangira isura mbi bwari busanzwe bufite.
Ese bushobora gutuma igihugu cyamaganwa cyane ku rwego mpuzamahanga?
Ndayikengurikiye: Si byo byakagombye gutekerezwa mbere na mbere. Ahubwo ni amahirwe yo kugaragaza ubushobozi bwo kuyobora mu bibazo by’amahoro n’iterambere. Ariko niba manda irangiye nta musaruro ubonetse, kunenga bishobora kuzabaho.
Ese ibibazo by’imbere mu gihugu bishobora kubangamira manda?
Ndayikengurukiye: Hari abahanga bavuga ko igihugu, nubwo cyaba gifite ibibazo by’imbere, iyo kigeze ku rwego mpuzamahanga abakiyobora bahitamo gukorera hamwe.
Ariko abandi barimo abayoboke b’imitekerereze y’imikorere ireba inyungu za buri wese mbere y’uko biba rusange, bavuga ko ibibazo by’imbere bigira ingaruka ku mikorere y’igihugu ku rwego mpuzamahanga.
Muri iki gihe, biragoye ko igihugu gikora nk’umwe gusa, kuko hari n’abandi nk’imiryango itari iya leta n’abikorera baba bafite ibitekerezo byabo ku ngingo zireba ubuzima bw’igihugu haba imbere muri cyo cyangwa aho gifite ijambo hose.
Ni yo mpamvu ubuyobozi bukwiye gushaka guhuza abantu bose kugira ngo habeho icyerekezo rusange.
Ni iki cyakorwa kugira ngo ubu buyobozi butaba ubwa nyirarureshwa?
Ndayikengurukiye: Byose biterwa n’igenamigambi ryakozwe mbere. U Burundi bwari bwaramenye ko buzayobora UA, bityo bwagombye kuba bwarashyize ibintu byose ku murongo hakiri kare.
Igihugu kigomba guhuza inyungu z’imbere (inyungu z’abaturage) n’intego za Afurika (amahoro, ituze n’iterambere).
Nk’uko umushakashatsi Marcel Merle yabivuze, ibikorwa by’igihugu ku rwego mpuzamahanga bigira ingaruka hanze no mu gihugu imbere.
Ni izihe nyungu zifatika zishobora kuzaboneka?
Ndayikengurukiye: Mu bya politiki: Afurika itegereje ko u Burundi bufasha kugabanya amakimbirane, cyane cyane mu karere buherereyemo. Ariko ntushobora gutanga amahoro nawe udafite. U Burundi bugomba kubanza gushimangira ubumwe n’amahoro imbere muri bwo.
Mu bukungu: ibikorwa byinshi bya Afurika bishobora kubera mu Burundi, bikazana amahirwe yo guha abantu akazi. Hazabaho kwiyongera kw’imikoranire n’izindi nzego.
Mu mibereho myiza: uburezi, ubushakashatsi n’ubuzima biri mu byitabwaho na UA, kandi u Burundi bushobora kubyungukiramo.
Ese bishobora gukurura ishoramari n’imikoranire mishya?
Ndayikengurukiye: Iyo igihugu kiyoboye, kigomba kwitwara neza no kugaragaza imiyoborere myiza no kurwanya ruswa.
Niba ibyo byubahirijwe, isura y’igihugu ishobora gutuma abashoramari barushaho kukigana. Kandi kwakira inama n’ibikorwa bya Afurika bizafasha ubukungu bw’igihugu.
Musanga Uburundi bushobora kuzafasha mu kwihutisha kwishyira hamwe kwa Afurika?
Ndayikengurukiye: Ntibikwiye kwitega ibitangaza. U Burundi si bwo bwa mbere kandi si bwo bwa nyuma buyoboye UA.
Hari ibibazo bikomeye birimo intambara zishingiye ku mateka maremare, umubano utameze neza hagati y’ibihugu n’ibindi bitari mu maboko y’igihugu kimwe ngo kibikemure cyonyine. Ariko bushobora gutera intambwe nubwo zitaba zitangaje.
Ese bushobora kuba umuhuza wizewe mu makimbirane ya Afurika?
Ndayikengurukiye: Si ngombwa ko buba umuhuza mukuru, ariko buzagira uruhare mu gushaka ibisubizo by’ibibazo biri ku mugabane. Ntabwo ari mu Burasirazuba bwa DRC gusa, ahubwo no mu bindi bice nka Sahara y’Uburengerazuba, Sahel, n’ahandi.
Musanga se kuba hari imipaka bwafunze hari ingaruka bizagira?
Ndayikengurukiye: Si ibintu bisanzwe ko imipaka ifungwa. Niba manda ya UA igamije no gusubiza mu buryo umubano hagati y’ibihugu, u Burundi buzagira uruhare muri ibyo.
Ariko si byiza guhuza ibibazo byose byo mu karere n’ubu buyobozi kuko byatuma habaho kwitega ibintu mu buryo mu by’ukuri budashyize mu gaciro.
Tuzamenya dute ko manda yagiriye u Burundi akamaro?
Ndayikengurukiye: Igisubizo kizagaragara nyuma y’umwaka umwe, harebwe uko ibintu byagezweho. Uyu munsi biragoye kumenya neza ibizavamo. Tugomba gutegereza tukazasesengura umusaruro uzaba wabonetse.

