Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uburusiya Bwanzuye Guhagarika Intambara Na Ukraine Kuri Pasika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Uburusiya Bwanzuye Guhagarika Intambara Na Ukraine Kuri Pasika

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 April 2025 5:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Vladmir Putin yategetse ingabo ze guhagarika intambara kuri Pasika kugira ngo abanya Ukraine babone uko bizihiza uwo munsi mukuru uhuriweho n’abemera Kristo ku isi hose.

Avuga ko imirwano igomba guhagarara guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uyu wa Gatandatu kuzageza saa sita z’ijoro kuri iki Cyumweru.

Putin avuga ko yizeye ko uruhande rwa Ukraine narwo ruzakurikiza ako gahenge, akavuga ko uzica iyi gahunda azaba ari we gashozantambara.

BBC ivuga ko uruhande rwa Ukraine rutaragira icyo rutangaza kuri ako gahenge.

Uburusiya butangaje ibi nyuma y’uko mu mpera z’Icyumweru gishize igihugu cye cyarashe muri Ukraine igisasu cya missile bita ballistic kica abantu benshi ku buryo hari bamwe mu nshuti z’iki gihugu bavuze ko ibyakozwe bishobora gushyirwa mu rwego rw’ibyaha by’intambara.

Ab’ingenzi ni Abongereza.

Indi ngingo iri kuvugwa muri Ukraine ni ukutumvikana nyako hagati yayo na Amerika ku ngingo irebana no kuyirindira umutekano nayo ikemerera Washington kuyicukuramo amabuye y’agaciro.

Amerika ivuga ko iri gushaka uko intambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya igiye kumara imyaka itatu n’igice yahagarara ariko hari ibitarasobanuka neza mu bigize iyo mikoranire.

Perezida wa Amerika Donald Trump avuga ko niba Ukraine itaretse amananiza ngo yemere ibyo isabwa, ikizakurikiraho ari uko Amerika nayo izahagarika ibyo yari yararangije kuyemerera.

Ukraine isaba Amerika ko yashyira ibirindiro by’ingabo zayo muri Ukraine bikayiha icyizere ko n’ibindi izabikora.

TAGGED:AgahengefeaturedIntambaraPutinUkraineVladimir
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article M23 Isanga Kuba Kabila Yaje i Goma Nta Kibazo Kibirimo
Next Article Rayon Iraye Ari Iya Mbere Muri Shampiyona Nyuma Yo Gutsinda Muhazi United 2-0
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Ruri Kureshya Abakire Bo Mu Buhinde

MINEDUC Yagiye Gutoza Abanyeshuri Isuku

Irani: Abamaze Kugwa Mu Myigaragambyo Bagera Kuri 500

Muhanga: Bashinja Sosiyete Icukura Amabuye Y’Agaciro Kubambura

Miliyari Frw 1.2 Ziva Mu Gusura Nyungwe Zigiye Gufasha Abandi Bayituriye Kubaho Neza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

You Might Also Like

Mu mahanga

Umwami Wa Maroc Yandikiwe Ikiruhuko Kubera Uburwayi 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubumenyi N'Ubuhanga

Menya Impamvu Kugabanya Ibiro Bigora

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?