Zimwe mu nama Banki y’isi yaraye ihaye Guverinomaa y’u Rwanda nyuma yo gutangaza raporo ku miterere y’ubukungu bwarwo, zivuga ko ikwiye kureka ishoramari ryinshi rigakorwa n’abikorera ku giti cyabo.
Ni inama zikubiye muri raporo yiswe Rwanda Economic Updates, ikaba igira inama u Rwanda yo kubaka ubukungu bushingiye ku ishoramari ry’abikorera aho kuba ubukungu buyobowe n’ishoramari rya Leta.
Ibi ngo bizafasha Leta kuko bizayirinda umuzigo wo gusohora amafaranga menshi.
Ni Raporo isohoka kabiri mu mwaka.
Iyi raporo y’umwaka wa 2023 isaba Guverinoma y’u Rwanda kandi kuzamura umubare w’amafaranga azigamwa imbere mu gihugu.
Banki y’isi ibwira u Rwanda ko ubwiyongere bw’ubwizigame imbere mu gihugu bwafasha ababikorera kubona ayo bashora.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi ushinzwe ishoramari rya Leta no kwegeranya imari witwa Jeanine Munyeshuri avuga ko muri NST 1 gahunda yari uko ubwizigame imbere mu gihugu bugera kuri 23 % by’umusaruro mbumbe w’igihugu bivuye ku 10.5% byari ho mu mwaka wa 2017.
Munyeshuri avuga ko Abanyarwanda benshi bakunze kubitsa mu bimina( community group savings), muri telefoni n’ahandi ariko ntibagane cyane cyane za Banki.
Ati: “ Uburyo bwo kwizigama mu matsinda bukomeje kwitabirwa cyane kurenza za Banki. Tugomba kwibaza impamvu abaturage bacu bakomeza kwitabira ubu buryo bwo kuzigama, inyungu babubonamo ndetse no kureba niba bwakwiganwa bugakoreshwa no mu bigo by’imari binyuze mu ngamba zifatwa ndetse no gukoresha ikoranabuhanga.”
Minisiteri y’imari n’igenamigambi ivuga ko ishoramari ry’abikorera ku giti cyabo rizaba rigeze kuri 21.2% rivuye 14.4% bagereranyije n’umusaruro mbumbe w’igihugu mu mwaka wa 2017.
Icyakora ngo hari ibimenyetso by’uko umuco wo kuzigama uri kuzamuka mu myumvire n’imigirire y’Abanyarwanda.
Hagati aho kandi Leta iri kureba uko yareshya urubyiruko kugira ngo rwitabire cyane kuzigama.
Mu minsi mike iri imbere, u Rwanda ruratangiza igice cya kabiri cya Ejo Heza kandi ngo kizaba gifite uburyo buhamye bwo korohereza abaturage kuzigama cyane cyane ku Banyarwanda baba mu mahanga.
Raporo yaraye itangajwe ni iyo guhera muri Nyakanga kugeza mu Ukuboza, 2023, ikaba yerekana ko ishoramari ry’abikorera ryavuye kuri 12.7% bagereranyije n’umusaruro mbumbe w’u Rwanda mu mwaka wa 2017, rigera kuri 15.8% mu mwaka wa 2022.
Ishoramari rya Leta kandi ryavuye kuri 5% rigera kuri13% mu gihe nk’icyo.
Ikindi Banki y’isi isaba u Rwanda ni ukugabanya ikiguzi cyo kohereza amafaranga mu Rwanda bikozwe n’Abanyarwanda baba mu mahanga.
Hari n’inama kandi yo kubashishikariza kuyoboka isoko ry’imigabane bakabikora badahendewe ku kiguzi bisaba.
Abahanga b’iyi Banki banagira Guverinoma inama yo gukomeza ubukangurambaga ku baturage bakabwirwa ibyiza byo kwizigamira.