Umuhanga mu by’ubukungu, Teddy Kaberuka, avuga ko izamura ry’imisoro ku bicuruzwa biva hanze byinjira muri Amerika rizagira ingaruka ku bukungu bw’isi muri rusange.
Atangira asobanura ko buryo mu mihahiranire y’ibihugu, habamo amasezerano y’imikoranire, aba ashobora guhinduka bitewe na politiki igezweho muri buri gihugu.
Kaberuka avuga ko ibi ari byo biri kuba muri Amerika aho itoreye undi Perezida witwa Donald Trump.
Ati: “Si Politiki y’ubucuruzi gusa kuko wabonye ko bavuye muri OMS, amafaranga batangaga muri OTAN bavugaga ko batazongera kuyatanga. Ni ukuvuga ko guhindura ubuyobozi bwazanye amatwara mashyashya”.
Kimwe mu byo ubutegetsi bwa Donald Trump butangiranye nk’impinduka ni uguhindura ibijyanye n’imisoro n’amahoro ku bintu Amerika itumiza hanze.
Impamvu ikomeye yatumye izi mpinduka zandikwa mu itangazamakuru zigasakuzwa cyane ni uko ikigero cyo gusoresha cyashyizwe hejuru cyane, ariko icya kabiri ni uko ari icyemezo kireba ibihugu byinshi kandi bitandukanye mu mikoro.
Igihugu cya mbere imisoro yazamuriwe ni Ubushinwa.
Ubushinwa nicyo gihugu cya mbere cyohereza ibintu byinshi muri Amerika, kuri Trump ibi bikaba imbogamizi ku mikorere y’inganda z’igihugu cye.
Mu myumvire ye, asanga ibyiza ari uko ibyinshi mu byo Abanyamerika bakenera bigomba gukorerwa iwabo.
Kaberuka avuga ko aho ibintu byaje gukomerera ari uko ibihugu nabyo byasanze kutihimura kuri Amerika byagaragaraga nabi nabyo bizamura imisoro ku biva i Washington.
Ubushinwa nibwo bwabikoze ku rwego runini kurusha ibindi kuko ari nabwo butumizayo byinshi kurusha ahandi ku isi.
Umuhanga mu bukungu Teddy Kaberuka avuga ko uko guhangana mu by’ubukungu hagati y’ibihugu bibiri byihariye igice kinini cy’ubukungu bw’isi kwakuye benshi umutima, bibaza aho ibyo bizagarukira.
Uko bigaragara kandi, ibyemezo hagati ya Beijing na Washington mu byerekeye imisoreshereze y’ibicuruzwa biva hamwe bijya ahandi ahanini bishingiye ku mpamvu za Politiki kurusha uko ari iz’ubukungu.
Mu mwaka wa 2018 ubwo Trump yatorerwaga bwa mbere kuyobora Amerika nabwo yashyizeho ingamba nk’izi ariko ntiyakabya mu kuzamura ijanisha ry’imisoreshereze nk’uko bimeze ubu kuko igera ku 145% ku biva mu Bushinwa.
Trump yazamuye imisoro ageza no kubituruka mu Rwanda n’ahandi muri Afurika nko mu bwami bwa Lesotho.
Gusa aho bihera biba Politiki kurusha uko ari ubukungu ni uko ubutegetsi bwa Washington buhindura imvugo, uyu munsi bukavuga ko bugiye gusoresha kuri iri janisha, ejo bugahindura bugatangaza irindi janisha, gutyo gutyo…
Iyo imyanzuro nk’iya Trump ifashwe, bigira ingaruka nyinshi kandi z’uruhererekane zigenda zikagera no ku muturage usanzwe iyo mu cyaro.
Teddy Kaberuka abisobanura atya:

Ati: “ Reka tubanze tunabirebere no muri biriya bihugu ubwabyo bifite icyo bivuze kuko niba Amerika itumiza ibintu byinshi mu Bushinwa, ikanabitumiza i Burayi yarangiza ikongera umusoro kuri ibyo biva aho hombi, bihita bizamura ibiciro ku isoko ryo muri Amerika. Iyo ni ingaruka ya mbere kandi imishahara y’abakozi ntihita izamuka gutyo. Iyo ibiciro bizamutse, abantu ntibashobora kugura ingano y’ibyo baguraga, bigatuma bizirika umukanda. Igikurikiraho ni uko za nganda zabacuruzagaho, zigurisha bike, bigakurikirwa no gutumiza hanze bike, bityo abatunganya ibyo bohereza hanze nabo bagatakaza akazi kuko nta bintu byinshi baba basabwa gutunganya ngo bijye yo”.
Kubera ko inganda zo mu Bushinwa n’Uburayi akenshi zivana muri Afurika iby’ibanze zikenera mu nganda zazo, urwo ruhererekane rw’ingaruka rugera no ku muturage wo muri ibyo bihugu mu buryo runaka.
Inganda zihura n’ikibazo ni izikora ibintu bya plastique kuko akenshi bikorwa mu bisigazwa by’ibikomoka kuri petelori, izikora imodoka mu byuma kuko zikenera ubutare/acier/steel, izikora telefoni kuko zikenera coltan, izikora ibiribwa nka chocolate ikorwa muri cacao n’izindi.
Atanga urugero rw’ibyabaye mu gihe cya Guma mu Rugo yo muri COVID-19 ( hagati ya 2019-2021 ahanini) ubwo inganda zitunganya ibikomoka kuri petelori zaburaga isoko, ibiciro byabyo bikagwa cyane.
Agaruka ku bitera Donald Trump gufata biriya byemezo, Teddy Kaberuka avuga ko Perezida wa Amerika atumva ukuntu ajya mu Budage ntahabone imodoka zikorerwa muri Amerika nka Chevrolet mu gihe iyo ari iwe ahabona Mercedes Benz, BMW n’ubundi bwoko bw’imodoka.
Kuri Trump, ntibikwiye ko Abanyamerika bagura iby’amahanga nkaho bo batashobora kubyikorera!
Ubutegetsi wa Washington buvuga ko bidakwiye ko ibintu hafi ya byose bikoreshwa muri Amerika bivanwa hanze, bikabamo ibyo barya, ibikoresho byo mu rugo, imodoka, telefoni na televizeri, imiti… hafi ya buri kintu Abanyamerika bakoresha bakagitumiza hanze.
Bituruka mu mateka…
Mu myaka yakurikiye Intambara ya Kabiri y’Isi, imiterere y’ubukungu n’ubucuruzi mpuzamahanga yarahindutse cyane.
Byatewe ahanini n’uko inganda zari zitangiye kuzamura ubushobozi bwo gukora byinshi kandi by’amoko atandukanye, Ubushinwa butangira kwigaragaza ku isoko mpuzamahanga muri ibyo bihe bya za 1970, 1980 kuzamura.
N’ubwo muri rusange, Abanyamerika bakora byinshi mu byo bakeneraga, byaje kugaragara ko hanze y’igihugu cyabo hari ibihugu byakoraga ibintu nk’ibikorerwa iwabo kandi bihendutse.
Nibwo abanyenganda benshi bo muri Amerika batangiye kuzimurira mu Bushinwa kuko hari isoko rigari kandi ibintu nkenerwa ngo inganda zikore bidahenze cyane n’imishahara y’abakozi baho ikaba idakanganye.
Izi mpinduka zagiriye u Bushinwa akamaro kanini kuko byatumye bugira icyo Kaberuka yise ‘uruhererekane rw’inganda’.
Ati: “ Dufate urugero wenda nk’uruganda nka Tesla. Nubwo Tesla iri muri Amerika ariko usanga nka 80% y’ibyo ikoresha ibivana mu Bushinwa. Ugasanga ari aho itumiza moteri kuko mu Bushinwa hari abiyemeje gukora moteri zikoresha amashanyarazi gusa, ugasanga hari abandi bakora amapine, abakora bateri…bigatuma Tesla yo muri Amerika ihinduka ahantu hateranyirizwa ibintu byinshi bituruka mu Bushinwa”.
Imboni za Trump zimwereka ko mu gusoresha byinshi biva mu Bushinwa, bizaca intege abashoramari bo mu Bushinwa bikongerera amahirwe inganda zo mu gihugu cye kugira ngo zikore, zisore kandi zitange imirimo.
Icyakora nubwo iyo ari Politiki nziza ku ruhande rumwe, ku rundi ni ikintu cyubakwa mu myaka myinshi irenze ine igenwa n’Itegeko Nshinga ry’Amerika Perezida agomba kumara muri Manda imwe.
Trump ariko aherutse kuvuga ko hari intego y’uko yaziyamamariza indi manda, gusa biracyari igitekerezo cya Politiki kitaratangira gushyirwa mu bikorwa cyangwa ngo gihabwe umurongo uhamye.
Twababwira ko ibintu binini Amerika igurisha amahanga ari ikoranabuhanga, imiti n’ibindi bijyanye n’ubuvuzi ndetse n’ubukerarugendo burimo filimi n’ibindi nkabyo.
Imwe mu ngaruka zikomeye zazanywe n’ibyemezo bya Trump mu bucuruzi ni uko abacuruzi ku masoko y’imari n’imigabane bahise batangira gukuramo amafaranga yabo, abandi bagenda biguru ntege mu kuyashora.
Byatewe no kutagira icyezere cy’uko ibintu bizagenda neza mu gihe kiri imbere.
Icyizere nicyo ubukungu bwose ku isi buba bushingiyeho.
Ku byerekeye niba ashobora kuzongera gutorerwa kuyobora Amerika, Teddy Kaberuka avuga ko Trump ashobora kuzahura na birantega izaterwa no kuboneka kw’abaturage benshi binubira ko ibyemezo yafashe byatumye imibereho yabo ihenda cyane.