Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yategetse ko hagabanywa umubare w’abasirikare bashinzwe kurinda abajenerali b’Ingabo za Congo (FARDC), bakava ku bantu 14 bakagera kuri batatu.
Taarifa yamenye amakuru ava mu nzego z’ubuyobozi bw’ingabo za DRC agaragaza ko iki cyemezo cyafashwe kugira ngo hagabanywe umubare w’abasirikare bahabwa inshingano zo kurinda abajenerali, mu gihe hari impungenge z’uko bamwe mu basirikare bakuru bakomeje kuva mu ngabo za Leta bakajya mu mutwe witwaje intwaro wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), uyobowe n’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila.
Umwe mu bazi neza ibibera mu buyobozi bukuru bw’ingabo za DRC avuga ubuyobozi bukuru bwa FARDC bwasabye abajenerali bafite abarinda barenga 14 kubagabanya bagasubira mu bigo bya gisirikare bajyanye n’intwaro n’amasasu bafite.
Uwo muntu yavuze ko hari abajenerali basigaranye abarinzi babiri, abandi batatu cyangwa bane.
Abasirikare bakuru bakomeje kuva muri FARDC
Mu minsi ishize, hari abasirikare bakuru mu ngabo za DRC bahunze iki gisirikare bajya ku ruhande rwa Joseph Kabila uyobora umutwe FRN.
Mu basirikare bakuru bamaze kwifatanya n’uyu mutwe harimo Brigadier General François Kamanzi, bivugwa ko yawugiyemo ku wa 27 Ukwakira 2026.
Nyuma ye, Brigadier General Germain Katanga wari i Goma na we bivugwa ko yinjiye muri uwo mutwe.
Hari kandi abandi basirikare bakuru bavugwa barimo Colonel Dem Umba Ndolo Ghislain na Lieutenant Lemba Lula Arnold.
Byongeye kandi, amakuru Taarifa ifite avuga ko abasirikare bagera kuri 700, barimo abari ku rwego rwo hagati( lieutenant kugeza kuri major) n’abandi bo mu nzego zo hasi, bavuye mu birindiro bari bashinzwe kurinda, bakifatanya n’inyeshyamba za FRN.
Impungenge ku mutekano w’ubutegetsi bwa Tshisekedi
Ibiri kuba muri iki gihe birimo no kugabanya abarinzi b’abajenerali, bishobora kuba bifitanye isano n’impungenge z’ubuyobozi bwa FARDC ku kuba bamwe mu basirikare bakuru bafite ubushobozi bwo kugenzura abasirikare benshi n’intwaro, ariko bakaba banashobora guhindura uruhande bakajya mu mitwe irwanya ubutegetsi.
Ibi kandi bigaragaza ibibazo by’icyizere n’ubudahemuka mu gisirikare cya Congo, cyane cyane mu gihe intambara yo mu Burasirazuba bw’igihugu ikomeje.
Joseph Kabila, uyobora FRN, amaze igihe anenga imiyoborere ya Tshisekedi, ayishinja kuyoboresha igihugu nk’aho ari umutware w’umuryango, ivangura rishingiye ku moko, ruswa no gukoresha nabi umutungo wa Leta.
Icyakora, ibyo ni ibirego Kabila ashinja ubutegetsi bwa Tshisekedi, ntabwo ari ibintu byemejwe n’urwego rwunaka rw’ubutabera.

