Prince Kid Mu Rukiko Yerekanye Inzitizi

Ishimwe Dieudonne  wamenyekanye nka Prince Kid yitabye urukiko ngo aburane mu mizi ku byaha aregwa birimo  kwaka ishimishamubiri rishingiye ku gitsina yageze imbere y’Urukiko ahita arugaragariza inzitizi itunguranye.

Iyo nzitizi ni iy’uko hari umwe mu banyamategeko be atarabona.

Ahagana saa mbiri nibwo uyu musore wahoze uyobora Ikigo kitwa Rwanda Inspirational Backup yageze mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ngo aburane mu mizi.

Uru rukiko ruherereye i Nyamirambo. Yari yambaye impuzankano y’abafungwa kuko atarakatirwa ngo abe umugororwa.

- Advertisement -

Yari yambaye n’inkweto z’umweru n’amasogizi yumweru.

Mu mugongo we hari harimo igikapu cy’umukara utapfa kumenya ikirimo.

Abacamanza babwiye abari baje kumva imanza 16 biteganyijwe ko ziri buburanishirizwe mu cyumba kimwe ko bagiye gutangirira ku rubanza rwa Ishimwe Dieudonne [Prince].

Icyakora abunganira Prince Kid ndetse nawe ubwe babwiye inteko iburanisha ko batiteguye kuburana kubera ko  umwe mu banyamategeko bamwunganira ari we Me Kayijuka ataraboneka.

Ishimwe Dieudonne  yavuze ko yumva ataburana abanyametegeko be bose badahari.

Umucamanza yahaye amahitamo uruhande rw’uregwa niba rwategereza uwo munyamategeko akaba yabonetse cyangwa urubanza rukaba rwasubikwa rukimurirwa ku yindi tariki.

Nyuma y’impaka kuri iyi nzitizi, Urukiko rwanzuye ko uru rubanza rwimurirwa saa yine zuzuye (10:00’).

Abanyamakuru bari aho uru rubanza rubera bategereke ko saa yine zigera urubanza rugatangira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version