Mu Butayu bwitwa Taklimakan buri mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba bw’u Bushinwa hatashywe uruganda rucukura rukanatunganya ibikomoka kuri petelori rubikuye muri kilometero icyenda mu kuzimu.
Uru ruganda nirwo rwa mbere runini kandi rurerure muri Aziya rukagira n’ikoranabuhanga mu gucukura ibikomoka kuri petelori ritarakoreshwa ahandi hose ku isi.
Muri rusange, ubujyakuzimu bw’aho bazacukura ibikomoka kuri petelori bureshya na metero 9,471 ni ukuvuga kilometero icyenda zirengaho metero hafi 500.
Uru ruganda rucungwa n’ikigo cy’Abashinwa kitwa China Petrochemical Corporation (Sinopec), rukaba ruherereye mu Ntara ya Xinjiang Uygur.
Kugira ngo wumve ko gucukura ahantu hareshya na kilometero icyenda ari ikintu gitangaje, biragusaba kwibuka ko kuva ku kibuga cy’indege cya Kigali cya Kanombe kugera mu Mujyi ahitwa Down Town hareshya na kilometero icyenda.
Ni intera isumba umusozi wa mbere muremure ku isi witwa Mount Everest uba mu bisozi bya Himalaya kuko ureshya na metero 8,848.86 ni ukuvuga kilometero 8 zirengaho.