Kicukiro: Yafashwe Asenya Imva Mu Irimbi Rya Busanza

Kuri Poste ya RIB y’Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro hafungiwe umugabo witwa Jean d’Amour Hakorimana nyuma yo kugubwa gitumo acukura imva ngo akuremo ibyuma byitwa Fers à Beteaux.

Iyo mva iri mu irimbi rishaje riri muri ako gace ka Busanza.

Ubugenzacyaha buvuga ko bumukurikiranyeho ibyaha byo gusenya imva, ibimenyetso by’urwibutso cyangwa gukorera ku mva cyangwa ku irimbi ibikorwa bitesha agaciro.

Ingingo ya 184 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 niyo yateganyirijwe guhana icyo cyaha.

- Advertisement -

Iteganya ko ugihamijwe n’urukiko ahabwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu yamafaranga atari munsi ya 500,000Frw ariko atarenze 1,000,000Frw.

RIB iburira  abantu bose ko ku irimbi ndetse n’imva ari ahantu ho kubahwa.

Umuvugizi wayo  Dr. Thierry B.Murangira avuga ko gutaburura imva ngo urashakamo ibyuma cyangwa ibindi bintu, ari ibintu bidakwiye.

Uzabifatirwamo kandi ngo azabihanirwa nk’uko amategeko abigena.

Jean d’Amour Hakorimana afungiwe kuri Poste ya RIB y’Umurenge wa Kanombe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version