Ubushinwa Buramaranira Na Australia Ibuye Rya Lithium

Minisiteri ishinzwe gucukura amabuye y’agaciro muri Australia yaraye isohoye raporo yise Critical Minerals Strategy ivuga ko kimwe mu bihugu bibangamiye Australia mu  icukurwa ry’ibuye rya Lithium ari Ubushinwa.

Minisitiri ushinzwe amabuye y’agaciro muri Australia witwa Madeleine King avuga ko amafaranga igihugu cye gikeneye kugira ngo kigere ku ntego zo kwihaza mu by’ingufu, agomba kuva no mu bandi bafatanyabikorwa barimo n’Ubushinwa.

Icyakora ngo  iyo urebye imigambi yo gucukura amabuye y’agaciro ifitwe n’ibigo by’Ubushinwa, ubona ko buramutse butsindiye amasoko, byacura abashoramari ba Australia isoko bakaviramo aho.

Australia irashaka kuzakoresha miliyoni $340 muri ako kazi kose.

- Advertisement -

Muri cya kiganiro, Madeleine King yavuze ko bazareba niba bikwiye ko Abashinwa bahabwa amasoko kuko ngo no kuyabaha bigomba kubanza kwitonderwa.

Yabwiye Bloomberg ko igihugu cye gihanganye n’Ubushinwa mu gucukura ririya buye bityo ko ibyo Australia yakora byose, ikwiye kubyitondamo.

Australia nicyo gihugu cya mbere ku isi gicukura ibuye ryinshi rya lithium.

Ikibazo gihari ni uko Ubushinwa ari bwo bugura nyinshi kandi bukaba bunashaka kuyicukurira mu birombe bya Australia.

Ubutegetsi bw’i Canberra buri gukorana n’ubw’i Washington kugira ngo harebwe niba Australia itakubakirwa inganda zihagije zicukura zikanatunganya ririya buye bitabaye ngombwa ko ryoherezwa mu Bushinwa.

Biri gukorwa mu rwego rwo gufungira Ubushinwa amazi n’umuriro.

Uko bimeze kose ariko, bizagorana ko Ubushinwa bubuzwa ijambo iryo ari ryo ryose kuri ririya buye kubera ko bumaze imyaka 30 bushora imari mu bucukuzi bwaryo no mu nganda ziritunganya.

Umwihariko w’ibuye rya Lithium…

Uko ikoranabuhanga ritera imbere, abantu bagakenera telefoni, mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga ni ko inganda zibikora zikenera ibuye muri iki gihe bamwe badatinya ko ari yo zahabu igezweho.

Ni ibuye ryitwa lithium. Ni ibuye riri mu bikoresho umuntu atagitandukanya nabyo birimo amabuye dukoresha muri radio, itoroshi, amabuye ya mudasobwa, aya telefoni n’ahandi.

Iri buye kandi niryo abahanga bakoramo ibikoresho bibikwaho amakuru bita disques durs.

Ibi byuma nibyo bibitsweho amakuru y’ubwoko bwinshi arimo amashusho, amafoto, amashusho, ari ku nyandiko n’ahandi.

Mu mwaka wa 2018, 20% by’ibikoresho byose bikorwa muri ririya buye byari amabuye akoreshwa n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Mu mwaka wa 2030 uyu mubare uzazamuka ugere kuri 85% nk’uko bitangazwa n’ikigo cyo muri Amerika kiga imiterere y’ubutaka n’iby’amabuye y’agaciro, USGS.

Toni imwe ya Lithium muri Mutarama, 2021 yaguraga €6 400.

Hamwe mu hantu iri buye riboneka kurusha ahandi ku isi ni muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ahandi iri buye ricukurwa ni muri Tchad, Mali, Ethiopia, Mozambique, Zimbabwe, Afurika y’Epfo, Namibie na Ghana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version