Ubushinwa Bwatangaje Uko Bubona Intambara Ya Ukraine Yarangira

Business people shaking hand in China.

I Beijing basohoye inyandiko irimo ingingo 12 bavuga ko zikurikijwe zaba uburyo bunyuze bose bwo guhagarika intambara y’u Burusiya na Ukraine.

Imwe muri zo isaba u Burusiya kuzibukira ibyo gukoresha intwaro kirimbuzi.

Mu ngingo u Bushinwa butanga harimo n’iy’uko ikintu cya mbere kigomba gushyirwa imbere ari  ibiganiro.

Ubushinwa bwasabye Ukraine n’u Burusiya kujya ku meza y’ibiganiro.

- Kwmamaza -

Inyandiko ya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa ivuga ko amahanga yose agomba gukorana bya hafi kugira ngo harebwe uburyo biriya biganiro by’amahoro byakongerwamo imbaraga.

Kuri Beijing, ibiganiro by’amahoro nibyo bigomba kuza ku mwanya wa mbere, naho ngo intambara yo ntacyo izatanga.

Abashinwa basaba Vladmir Putin kuzibukira igitekerezo cyo gukoresha intwaro za kirimbuzi kuko ngo kuzikoresha ari ukwiyahura kandi bihabanye n’amasezerano mpuzamahanga agenga intambara.

Ikindi ni uko ingabo ku mpande zihanganye zigomba kwirinda guhohotera abasivili kandi ibiribwa bigenewe abatuye isi ntibibuzwe kugera aho byagenewe.

N’ubwo u Bushinwa busaba ko ibintu byagenda uko bubishaka, ku ruhande rwa Kiev( umurwa mukuru wa Ukraine), icya imbere ni uko ingabo z’u Burusiya zitaha iwabo.

Ubushinwa ntibushirwa amakenga…

Ku rundi ruhande, ubutegetsi bw’i Washington n’i Berlin buvuga ko inzego z’ubutasi z’ibi bihugu zifite amakuru y’uko u Bushinwa bushaka guha u Burusiya intwaro bita kamikaze drones.

Ni ibisasu byoherezwa mu kirere bikaba bifite ubushobozi bwo guhagarara ahantu runaka bitegereje ko hari ikintu kinyeganyega ubundi kigahita kigihitana.

Ikinyamakuru gikomeye cyo mu Budage kitwa Del Spiegel kivuga ko u Burusiya bumaze iminsi buganira n’u Bushinwa ngo buzabuhe ziriya ntwaro 100 kandi ngo ni umugambi ugomba kuba washyizwe mu bikorwa bitarenze ukwezi kwa Mata, 2023.

Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken aherutse kubwira NBC ko Abanyamerika bazi neza ko hari umugambi u Bushinwa bufite wo guha u Burusiya ziriya ntwaro ngo bukomeze intambara bufitanye na Ukraine.

Ku rundi ruhande, u Bushinwa bunyomoza ibyo Blinken yavuze, bukemeza ko bigamije ‘kuyobya abantu’.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version