Ubushinwa Bwiyemeje Gufasha DRC Guteza Imbere Ikoranabuhanga

Abayobozi bayobowe na Perezida wa DRC Felix Tshisekedi bari mu Bushinwa basinye amasezerano y’uko Ubushinwa buzafasha DRC mu iterembere mu ikoranabuhanga.

Amasezerano hagati ya Beijing na Kinshasa yasinyiwe mu mujyi wa Shenzhen uzwiho kuba icyiciro cy’ikoranabuhanga mu Bushinwa .

Ikigo cy’Abashinwa cyateye imbere mu ikoranabuhanga kitwa Huawei nicyo cyari gihagarariye Ubushinwa mu isinywa ryariya masezerano n’aho Minisiteri y’bikorwa by’ikoranabuhanga ya DRC ari yo yasinye amasezerano kuri uri ruhande.

Iyo Minisiteri yitwa le Ministre du Numérique.

- Advertisement -

Nta makuru arambuye aramenyekana ku bikubiye muri aya masezerano, icyakora bizwi ko DRC ikize ku mabuye menshi y’agaciro harimo n’ayifashishwa mu nganda zikora ibyuma by’ikoranabuhanga.

DRC ni kimwe mu bihugu bifite umutungo kamere ukenewe n’ibihugu bikize kugira ngo inganda zabyo zibone ibikoresho by’ibanze zizakoresha mu nganda zabyo.

Perezida Tshisekedi niwe wari uyoboye itsinda rya DRC.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version