Bugesera: Abaturage Bongeye Gutaka Amapfa

Akarere ka Bugesera ni ko karere ka mbere mu Rwanda gafite ibiyaga byinshi ugereranyije n’utundi. Intara y’Uburasirazuba kandi niyo ya mbere ifite ibiyaga byinshi. N’ubwo ari uko bimeze, abatuye iki gihe bavuga ko basonza kubera ko amazi bafite batazi cyangwa badashoboye kuyuhiza.

Abaturage bo mu Murenge ya Mayange na Rilima baherutse kubwira itangazamakuru ko mu gihe gito gishize, haburaga imvura ebyiri gusa( imvura iguye inshuro ebyiri ariko itanga imicyo) kugira ngo beze.

Bavuga ko ibigori byabo byatangiye kuma, bagatakambira Leta n’abo ikorana nabo kubatabara kuko bashobora kuzongera gusonza nk’uko bijya biba muri kiriya gice.

Abatakambiye itangazamakuru ni abibumbiye muri Koperative yitwa GROJEM ihinga ku buso bungana na Hegitari 15 ziri mu mirenge twavuze haruguru.

- Advertisement -

Babwiye bagenzi bacu b’UMUSEKE bakorera muri kiriya gice ko iki gihembwe cy’ihinga kizabasiga amara masa.

N’ubwo bavuga ko bafite izo mpungenge, bemeza ko icyabagoboka muri iki gihe( nabwo bidatinze) ari ukubafasha kuhira imyaka igifite impagarike.

Bavuga ko kuhira bishoboka kubera ko bafite ibyuzi ( valley dams) bifite amazi ahagije yafasha mu kuhura.

Umwe muri bo witwa Uwamariya Agnès  yagize ati: “ Byadufasha mu kuhira dukoresheje amapompo akurura amazi akoreshwa n’ imirasire y’izuba, tukabasha kweza nk’abandi”.

Mugenzi we witwa Mukabutera avuga ko bishimira ko bafite ifumbire ihagije yo gukoresha mu buhinzi bwabo ariko bakabura amazi yo kuhiza imyaka.

Umuhinzi ufumbiye akabura amazi, imyaka iruma kubera ko ifumbire ari ibinyabutabire birimo imyunyungugu iba ikeneye amazi kugira ngo ibona uko yinjira mu butaka.

Mukabutera ati: “Urabona ko ibi bigori byamaze gupfa kuko imvura yamaze gucika burundu, amafumbire yose twafumbije yabaye imfabusa”.

Umujyanama w’ubuhinzi mu Kagari ka Kibirizi mu Murenge wa Mayange witwa Uwavutsehe Didas avuga ko mu gice atuyemo basezeranyijwe kuzagezwaho ibyuzi by’amazi ngo bajya babikoresha buhira, ariko barategereza baraheba.

Avuga ko abayobozi bababwira ko hari inyigo bagikora kuri iyo ngingo.

Abaturage bibaza igihe iyo nyingo izarangirira!

Undi muyobozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Mayange witwa Uwimana Jeanne d’Arc, avuga ko ku rwego rw’Akarere bababwiye ko ‘nta bushobozi bwo gufasha abaturage’ kuhira imyaka bafite.

Ati “Ikibazo cy’amadamu( valley dams) keretse MINAGRI ibashije kugira icyo idufasha mu kucyubaka, ku rwego rw’Akarere batubwiye ko batabibonera ubushobozi”.

Kwibuka Eugène ushinzwe itumanaho n’amakuru muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yabwiye itangazamakuru ko Leta(binyuze muri MINAGRI) ifite gahunda yo kunganira abahinzi kubona ibikoresho bibafasha kuhira ku buso buto.

Ngo buri mwaka  hari amafaranga Minisiteri avugira igenera Akarere agamije gufasha abahinzi kunoza akazi kabo.

Yagize ati “…Buri mwaka MINAGRI ishyiraho ingengo y’imari mu turere twose cyane cyane turiya tugira izuba nka Bugesera, Nyagatare, Gatsibo na Kayonza.  Iyo umuntu umushinga umusaba miliyoni Frw10 , niba iyo damu isaba miliyoni 10 Frw, Akarere urandika kakaguha miliyoni Frw 5 zishyurwa na Leta nawe eshanu ukazitangira”.

Akomeza agira ati “Hari igihe rero amafaranga ashira abantu bose batayabonye, ubwo icyo gihe utegereza ingengo y’imari itaha”.

Muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi bavuga ko hari n’umushinga witwa SAIP ukorana na MINAGRI ufite abakozi kuri buri Karere nawo ufasha abahinzi muri ubwo buryo.

Izuba ni ikibazo ku bahinzi benshi bo mu Burasirazuba bw’u Rwanda n’igice kitwa Amayaga cyo mu Ntara y’Amajyepfo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version