Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubushinwa: Umutingito Wishe Abantu 95
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ubushinwa: Umutingito Wishe Abantu 95

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 January 2025 11:00 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Mu Ntara ya Tibet( Ifoto@CNN)
SHARE

Umutingito ufite ubukana bwo ku gipimo cya Richter cya 7.1 wibasiye abatuye Intara ya Tibet wica abantu 95 abandi barenga 120  barakomereka. Amakuru arebana nawo yatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 7, Mutarama, 2025.

Ikigo cy’Abanyamerika kiga ku by’imitingito kivuga ko uyu watangiriye mu bujyakuzimu bwa kilometero 10.

Ni umutingo wumvikanye no muri Nepal no mu Buhinde.

Agace ka Tibet kibasiwe nawo ni akitwa Shigatse kari mu duce twubahirwa ko dusengerwamo n’abantu benshi bo mu idini rya Buddha.

Kwaduka k’uyu mutingito kwatumye igikorwa cya siporo yo kurira umusozi wa Everest( niwo musozi muremure kurusha indi ku isi) gisubikwa.

Everest ni umusozi muremure cyane ukora ku Bushinwa, Nepal n’Ubuhinde.

Bimwe mu bitangazamakuru byo mu Bushinwa bivuga ko uriya mutingito wari ufite ubukana bwa 6.8 kandi ko wangije byinshi birimo n’inzu 1,000.

Umuhanga mu by’imitingito wo mu kigo cy’Ubushinwa gishinzwe kuyigaho witwa Jiang Haikun avuga ko hari impungenge ko hari undi mutingito ushobora kwaduka mu gihugu bidatinze, bigateganywa ko uzaba ufite ubukana bwa 5.

Uyu muhanga yabwiye Televiziyo mpuzamahanga yo mu Bushinwa yitwa CCTV ko ari ngombwa ko abaturage batangira kuva mu bice bituriye ahabereye umutingito wabanje kuko uzakurikiraho ushobora gusenya ibyari bigihagaze.

Imiterere y’aho Intara ya Tibet iherereye ituma haba ahantu hakunze kwibasirwa n’imitingito mito mito ariko ijya icishamo ikagira ubukana bwinshi.

Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping yihanganishije imiryango yaburiye abayo muri ibyo byago, asaba ingabo gukora ibishoboka abagihumeka bagatabarwa.

Igipimo cy’ubukana bw’umutingito cyahimbwe na Charles Richter afatanyije na  Beno Gutenberg babisohora mu nyandiko yatangajwe mu mwaka wa 1935.

Charles Richter( Ifoto@WKYC)
TAGGED:AbaturagefeaturedIbyagoTibetUbushinwaUmutingito
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyarwandakazi Bakina Basketball Bagiye Kugeragereza Amahirwe Mu Bufaransa
Next Article Abanyamerika Baje Kureba Aho Bashora Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?