I Nyanza mu Karere ka Kicukiro mu marembo yinjira ku Rwibutso rwa Jenoside, hatashywe ubusitani bwo kwibuka. Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana yavuze ko bubumbatiye amateka y’Abanyarwanda n’uburyo u Rwanda rwongeye kwiyubaka.
Gutaha ubu busitani byayobowe na Madamu Jeannette Kagame wari umushyitsi mukuru.
Buriya busitani bugizwe n’ibice 15.
Muri byo harimo umurima w’indabo, umurima w’amasaka, icyumba cy’uruganiriro rwa benshi bita Amphithéâtre .
Hari n’igice kirimo ahantu hari urufunzo n’amazi hakaba n’aherekana ubuvumo, imingoti n’ahandi hantu hose Umututsi yashoboraga kwihisha muri Jenoside yakorewe Abatutsi ngo arebe ko yaramuka.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, hari Abatutsi benshi barokowe no kwihisha mu masaka nk’uko hari n’abihishe mu rufunzo bakarokoka.
Icyumba cy’uruganiriro rwa benshi kiri muri buriya busitani, gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 3500 bakaganira ku ngingo zirimo amateka ya Jenoside, uko yahagaritswe n’intambwe y’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho kuva Jenoside yahagarikwa.
Umuhango wo gutaha ubu busitani witabiriwe n’abandi banyacyubahiro ndetse n’abaje bahagarariye IBUKA mu Bufaransa no mu Buholandi.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène Bizimana yerekanye ko mu gisobanuro cya buriya busitani, harimo kubumbatira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo u Rwanda rwongeye kwiyubaka.
Ibuye ryo kubaka buriya busitani ryashyizweho muri Mata, 2019.
Amwe mu mafoto yerekana ubu busitani: