Ubuso Buhingwa Mu Rwanda Bwarongerewe

Ubuhinzi bukoranywe ubuhanga buteza imbere igihugu mu buryo burambye.

Izamuhaye Jean Claude ushinzwe ibihingwa mu Kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi RAB avuga ko mu gihembwe cy’ihinga cya 2025 A u Rwanda ruzahinga ku buso bwa hegitari 802,637, bukaba ubuso bwiyongereyeho 10% ugereranyije n’uko bwanganaga mu ihinga rishize.

Iyi nyongera y’ubuso  yaturutse no k’ukuba 70% by’ubutaka bwagenewe ubworozi buzaghingwaho ibihingwa bigira uruhare mu kwihaza mu biribwa bikanafasha no mu bworozi nk’ibigori, soya n’ibishyimbo.

Izamuhaye asaba abahinzi gutegura imirima hakiri kare kugira ngo imvura izagwe bahita batera imbuto kandi n’abafite inzuri bagahinga 70% byazo kugira ngo bashobore  kubona umusaruro w’ubuhinzi babone n’ubwatsi bw’amatungo.

Iteganyamigambi rya RAB rivuga ko ku gihingwa cy’ibigori hazahingwa hegitari 274,379, ibishyimbo bigahingwa kuri hegitari 361,901, ibirayi bigahingwa kuri hegitari 59,453, umuceri ugahingwa kuri hegitari 16,605, imyumbati igahingwa kuri hegitari 66,426, soya igahingwa kuri hegitari 7,305, ingano kuri hegitari 8,078 z’ingano n’aho imboga zigahingwa kuri  hegitari 8,491.

Ntihavugwa ubwoko bw’izi mboga.

Intara y’Uburasirazuba ikazagira uruhare rungana na 48.7% by’ubuso bwose buzahingwaho ibigori, 24.5%,  ku bishyimbo, 56.1% ku muceri, 11.6% ku myumbati, 22.7% kuri soya, 37.7% ku mboga na 0.2% ku birayi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version