DRC: Ubushita Bw’Inkende Bwageze Mu Mfungwa

Muri gereza iri i Kisangani haravugwa abagororwa 97 banduye ubushita bw’inkende, indwara imaze kuba icyorezo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Muri abo abagera kuri 23 nibo bamaze kwemezwa ko koko iyo ndwara yabafashe.

Inzego z’ubuzima muri Kisangani zaraye ziteranye zigira hamwe by’igitaraganya iby’iki kibazo cyamaze kugera mu bantu bafunzwe kandi ubusanzwe baba bazwiho kugarizwa n’indwara bitewe n’ubucucike bw’aho baba.

Gereza ya Kisangani irimo imfungwa 1,222 kandi abayizi bavuga ko icucitse n’ubwo wumvise uwo mubare wakumva ko abo bantu ari bacye.

Radio Okapi yazindutse yandika ko hari itsinda ry’abaganga boherejwe kuri iyo gereza ngo bite ku banduye ari nako barinda ko benshi bandura.

Dr. Bienvenu Ikomo ushinzwe ubuzima mu Ntara ya Tshopo avuga ko abagize iryo tsinda bari gukora uko bashoboye ngo barinde ko abantu benshi bandura iyi ndwara iri mu zandura cyane kurusha izindi.

Muri iryo tsinda harimo n’abajyanama mu by’ubuzima bwo mu mutwe bagiye guha abantu ubufasha bwo mu mutwe.

Hagati aho kandi hari inkingo z’iyi ndwara zamaze kugera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo zitanzwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS,  ngo zikingire abantu 15,000 byamaze kwemezwa ko bayanduye.

Muri rusange abagera ku 18,000 nibo bayivugwaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version