Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubutumwa Bugenewe Umusoreshwa Mbere y’Itariki Ntarengwa!
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Ubutumwa Bugenewe Umusoreshwa Mbere y’Itariki Ntarengwa!

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 March 2021 8:16 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abasoreshwa b’Abanyarwanda baragirwa inama yo kwirinda gutinda kumenyekanisha umusoro no kuwutangira igihe kuko iyo bitagenze uko, abatarabikurikije bahura n’ibibazo birimo amande cyangwa gufungirwa ubushabitsi.

Bwana Jean Paulin Uwitonze akaba ari Komiseri wungirije muri Rwanda Revenue Authority ushinzwe  abasora yabwiye Taarifa ko biri mu nyungu z’abasoreshwa kumenyekanisha umusoro hakiri kare no kuwutangira igihe.

Yabasabye ko bagomba gukora imibare y’ibyo binjije n’umusoro bagomba guha Leta bakawumenyekanisha ku gihe cyagenwe.

Kuri we ibi bizarinda abasoreshwa guhura n’ibibazo birimo gucibwa amande cyangwa gufungirwa ubushabitsi(business) kandi barahawe umwanya uhagije wo kubikora kandi bakibyibutswa kenshi.

Bwana Jean Paulin Uwitonze avuga ko ibyiza ari ukwitegura mbere, bakamenya uko ibaruramibare rihagaze, bakamenyekanisha ibyo basabwa hakiri kare.

Yabwiye Taarifa ati: “  Turashishikariza abasoreshwa bose kwita ku imenyekanisha ry’umusoro wabo hakiri kare kuko itariki ntarengwa ari tariki 31, Werurwe, 2021.”

Kuri we hari bamwe mu basoreshwa bataramenya gutandukanya imenyekanisha musoro no gusora nyirizina.

Avuga ko imenyekanisha musoro ari uburyo bwo kumenyesha Rwanda Revenue ibyo umusoreshwa yungutse n’umusoro agomba Leta nyuma hakazakurikiraho kuwusora.

Uwitonze ati: “ Kumenyekanisha umusoro hakiri kare birinda umusoreshwa kuzajya ku gitutu cyo kubikora ku munota wa nyuma. Kubikora kare bituma umusoreshwa amenya uko ibaruramari rye ryifashe, agashobora kugira ibyo akosora hakiri kare. Abantu kandi bagomba kureba uko business zabo zihagaze, bakabikora bazirikana ko hari izahungabanyijwe n’ingaruka za COVID-19. Turabasaba kwita k’ukumenyekanisha umusoro wabo hakiri kare kandi biri mu nyungu zabo.”

Abasoreshwa basabwa kumenyekanisha uko ubucuruzi bwabo bwagenze  mu mwaka w’ubucuruzi wa 2020 kandi za mudasobwa za RRA zizabara zirebe ayo bari bishyuye n’ayo batari bishyuye mbere y’uko ingamba zo kwirinda COVID-19 zifatwa.

Kora imibare yawe hakiri kare, umenyekanishe imisoro kandi usorere ku gihe cyagennye

Mudasobwa zizerekana amafaranga bagomba Leta hakuwemo ayo bishyuye mbere ndetse n’ayo basonewe bitewe n’ibihe u Rwanda rwaciyemo muri ibi bihe bya COVID-19.

Abasoreshwa bandikishije ubucuruzi muri 2020 nabo bagomba kumenyekanisha umusoro wabo hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

Ikindi ni uko bagomba kwibuka kumenyekanisha uko ubushabitsi bwabo bwagenze mu gihe cy’umwaka wose, batitaye k’ukuba barafunze cyangwa ntibafunge kubera COVID-19.

Kumenyekanisha umusoro no kuwishyura bishobora gukorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga binyujijwe ku rubuga:www.rra.gov.rw.

Mu Rwanda gusora biteganywa n’Itegeko Nº 016/2018 of 13/04/2018.

TAGGED:COVID-19featuredImisoroKumenyekanishaRRAUwitonze
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imvune Z’Abakozi Bo Mu Rugo, Kuki Bafatwa Nabi?
Next Article Donald Trump Agiye Gutangiza Urubuga Nkoranyambaga Rwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?