Umunyarwandakazi Yafatanywe Ibilo 80 By’Urumogi

Mu murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke hari umugore wafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki 19, Gashyantare, 2021 afite imifuka itatu irimo urumogi rupima ibilo 80. Yafashwe ubwo Polisi ikorera muri kariya gace yasakaga urugo rwe ikaruhasanga.

Uyu mugore wo mu kagari ka Mushungwe.

Polisi ivuga ko hari umuturage wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo bakoranaga akamuha ruriya rumogi.

Umuvugizi wayo mu Ntara y’i Burengerazuba Chief  Inspector of Police( CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga yagize ati: “ Uyu mugore yari asanzwe ku rutonde rw’abantu twari dufiteho amakuru y’uko bacuruza ibiyobyabwenge mu bice bitandukanye by’u Rwanda. Twari dutegereje kuzamugwa gitumo.”

- Kwmamaza -

Avuga ko mbere yo kumufata babanje guhabwa amakuru n’umwe mu baturanyi be wabwiye Polisi ko uriya mugore yakiriye urumogi ahawe n’umuturage wa DRC.

Abapolisi bahise bajya hafi y’iwe baramutungura bararumufatana.

Bivugwa ko urumogi yarubonye ruvuye muri DRC, bakarwambutsa ikiyaga cya Kivu.

Nyuma yo gufatwa, uriya mugore yemereye Polisi ko abarwambukije yabishyuye Frw 200 000

CIP Karekezi yasabye abaturage kureka kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda kuko bibangiriza ubuzima kandi bikaba bitemewe mu mategeko y’u Rwanda.

Bapimye basanga harimo ibilo 80 by’urumogi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version