Ubuyobozi Bw’Akarere Ka Gicumbi Bwakebuwe Kubera Umwanda Mu Baturage

Mugabowagahunde Maurice uyobora Intara y’Amajyaruguru avuga ko Akarere ka Gicumbi kagomba kugira inyubako zicyeye n’abaturage bakagira isuku.

Nyuma yo gusura ibikorwa byerekana iterambere ry’abikorera n’uruhare rw’abafatanyabikorwa mu kuzamura imibereho y’abaturage, yavuze ko n’ubwo hari intambwe ishimishije yatewe ariko bikwiye kongerwamo imbaraga.

Guverineri ati: “Turashima uruhare rwa buri wese watumye Akarere gatera imbere, mu birebana no kurwanya igwingira murakataje kuko ryagabanutse ku rwego rushimishije, kandi byagezweho biturutse ku bufatanye.”

Gusa yavuze ko kimwe mu bibazo bigaragara henshi mu Karere ari umwanda ndetse bikagaragarira no mu Mujyi wa Gicumbi uri mu Murenge wa Byumba ari naho hubatswe Ibiro by’Akarere.

- Kwmamaza -

Ati: “Turifuza kuvugurura umujyi wa Gicumbi ugahinduka igicumbi cy’isuku, by’umwihariko abafite inyubako bakagerageza kuzivugurura zigasa neza“.

Yongeyeho ko hasabwa ubufatanye kugira ngo mujyi wa Gicumbi waguke, abasaba kongera imbaraga no mu myidagaduro ngo barusheho kuzirikana imibereho y’urubyiruko .

Bagenzi bacu ba UMUSEKE banditse ko imurikabikorwa ryitabiriwe n’abantu 65 bamuritse ibikorwa by’iterambere bagezeho n’uruhare rw’abafatanyabikorwa ku mibereho y’imiryango, abita ku bana, abacuruzi n’abakora imyuga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto