Barashimira RDF Na Polisi Mu Kububakira ECDs

Bashima ko RDF na Polisi bagira uruhare mu myigire myiza y'incuke.

Nanzagahigo na Sindikubwabo ni bamwe mu babyeyi n’abarezi bashima ko ingabo z’u Rwanda na Polisi bubakiye abana amarerero kugira ngo babone aho bakura uburezi bw’ibanze buri ncuke ikenera.

Ubutumwa bwabo buvuga akamaro ibyumba byubatswe na Polisi n’ingabo byagiriye kandi bizeye ko bizakomeza kugirira abana babo.

Nanzagahigo na Sindikubwabo basanzwe ari abarezi.

Ati: “Nitwa Nanzagahigo Harani Jean Marie-Vianney ndi umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri GS Kitaba TSS. Mu cyiciro cy’amashuri y’incuke dufitemo abanyeshuri 323 bigira mu byumba bitatu bakaba bafite n’abarimu batatu”.

- Kwmamaza -

Ubwo bwinshi bw’abana, ubuke bw’abarimu n’ahantu hato ho kwigira bibangamira ireme ry’imyigire y’abana n’iry’imyigishirize y’abarimu, uyu muyobozi akavuga ko umunsi ibyumba RDF/RNP bari kubaka nibyuzura bizakemura icyo kibazo.

Ati: “ Tukaba dushimira inzego z’umutekano k’ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda kubera igikorw cyiza badukoreye cyo kutwubakira ishuri rizigirwamo abana bo muri Gardienne ya mbere.

Sindikubwabo Christophe uyobora ikigo cya GS Murambi avuga ko ECD bubakiwe na ziriya nzego, zibafitiye akamaro gakomeye.

Mu gihe cy’itangira ry’amashuri, hari abana baburaga ibyumba byo kwigiramo, bakiga bibagoye.

Ashima ko ibyuma bari kubakirwa nibyuzura bizafasha abana bo mu Kagari byubatswemo kubona aho bigira bitabagoye.

Bagirente Jean de Dieu, umwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Shyira muri Nyabihu nawe ashima ko abana bagiye kwiga bisanzuye.

Ingabo z’u Rwanda na Polisi basanganywe gahunda ngarukamwaka yo kubakira abaturage ibikorwaremezo bigamije kuzamura urwego rw’imibereho yabo.

Bijyanirana no kubavura indwara zimwe na zimwe, abandi bakorozwa amatungo cyangwa bagahabwa ubundi bufasha butuma imibereho yabo izamuka.

Bisanzwe mu nshingano Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahaye izi nzego mu rwego kurinda abaturage haba mu gihe cy’amahoro no mu gihe cy’intambara.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto