Ubuzima Bwa ‘Influencer’ Ni Gatebe Gatoki

Umuntu uzumva bita ko ari influencer uzamenye ko ari umuntu uhora kuri murandasi asoma kandi agatangaza ibyo yasomye, ibyo yabonye, ibijyanye n’ubuzima bwe, ibijyanye n’ubuzima bw’ibindi byamamare…mbese atajya ava kuri murandasi. Ibyo yahisemo gutangaza abicisha kuri YouTube, Twitter, Instagram, TikTok n’ahandi.

Ni akazi kakijije benshi ariko nanone kabatesha umutwe kubera ko basabwa guhora bashakisha icyatuma ababakurikirana ku mbuga nkoranyambaga batababura ngo babakumbure nibatinda bazabibagirwe.

Kumenyereza abantu ibintu runaka  ubwabyo ni ukwikururira.

Abakuzi baba bazi uko uvunika kugira ngo ubone ibyo ushyira ku mbuga nkoranyambaga ariko n’abatakuzi baba basa n’abasanzwe bakuzi kuko ntacyo mu byo ukora cyangwa ukunda uba utaraberetse kereka iyo utaramenyekana bihagije.

- Advertisement -

Kubera ko murandasi ari umutungo umuntu agendana, biba bisaba ko influencer ahorana ibyuma byakira murandasi bigezweho kandi bikora neza.

Na murandasi ntiba igomba kubura cyangwa ngo ibe igenda gahoro.

Bitewe n’urubuga nkoranyambaga runaka yahisemo gukoresha ngo ageze ku bamukurikira(followers) ibyo yabateguriye, bamwe muri ba influencers bahora mu mpaka n’abanyapolitiki kubera ibyo baba bashyize kuri Twitter bishobora kutabashimisha.

Niyo mpamvu abakoresha Twitter cyane bazi neza impaka zijya zigirwa ku kitwa Twitter Space.

Kuri Instagram n’aho iyo runaka uzwi cyane kuri uru rubuga amaze iminsi atarubonekamo kubera impamvu runaka, abamukurikirana bacika ururondogoro bakibaza icyo yabaye kikabashobera.

Kugira ngo uzagire abantu benshi bagukurikirana ku rubuga nkoranyambaga runaka, bisaba ko uhora ushyiraho ibintu runaka, ibyo bita ‘posting.’

Bisaba kugira murandasi no guhozaho. Urubyiruko ariko rurabishoboye.

Nirwo rufite imbaraga mu gukora, imbaraga mu gushaka amafaranga n’umurava mu guharanira ko rwamamara.

Hari abo byakijije neza neza, ubu bafite imodoka n’inzu ‘bitikoraho’.

Bamwe ndetse Leta zijya zibaha amafaranga ngo baze bafotore, bafate amashusho bajye kwamamaza ibyiza runaka by’ibihugu ziyobora mu rwego rwo kureshya ba mukerarugendo.

Hari amafaranga binjiza agatuma baba ibyamamare kandi aho bakandagiye ugasanga barubahwa.

Mbere y’uko ukomeza gusoma iyi nyandiko yacu, menya ko yasohotse bwa mbere mu Kinyamakuru kitwa The Conversation cyandika ku mibereho y’abantu muri rusange.

Yasohowe n’umwarimu muri Kaminuza yitwa University of York, uwo mwarimu akaba yitwa Nina Willment.

Mu mwaka wa 2019 abashakashatsi  babajije abana icyo bahitamo kuba cyo hagati yo kwiga ubugenge bakazavamo abantu batwara ibyogajuru no kwiga gukoresha imbuga nkoranyambaga bakazavamo abavuga rikijyana ‘influencers’, bavuga ko bazaharanira kubona amafaranga bakoresheje YouTube.

Ikigaragaza ko ibi byanatangiye ni uko urubyiruko rw’Abongereza rungana na 1,300,000 ruvuga ko amafaranga rwifuza kuzatunga ari azava mu byo ruzashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Amafaranga yo ruzanayabona kubera ko kugeza ubu imibare yerekana ko mu mwaka wa 2021 imbuga nkoranyambaga zinjirije abazikoresha bose hamwe ku isi amafaranga angana na Miliyari $ 13,8.

Umwe mu bantu urubuga nkoranyambaga rwakijije kurusha abandi ku isi ni uwitwa Zoella uyu akaba afite umutungo ungana na Miliyoni  £4.7, ni hafi Miliyari Frw 5.

Undi witwa Deliciously Ella we afite umutungo wa Miliyoni  £2.5.

Deliciously Ella atangaza ibyo kurya akabishishikariza abantu

Kugeza ubu ku isi hamaze kubarurwa abantu 300,000 batunzwe no gushyira ku mbuga nkoranyambaga ibyo bakora cyangwa ibyo abantu babamenyereyeho.

Aba kandi bafite hagati y’imyaka 18 na 26 y’amavuko.

Uretse ibibazo twabonye hejuru abakoresha imbuga nkoranyambaga bahura nabyo kugira ngo bakunde bamamare kandi binjize amafaranga, hari n’ibindi byo biba bidashingiye ku kuba ari abaswa cyangwa abanebwe.

Ivangura ry’uruhu naryo rituma hari bamwe badahabwa agaciro n’ubwo baba ari abahanga bakomeye mu byo bakora.

Ibi bituma hari abadahabwa ibiraka n’ibigo runaka kubera ko gusa basa gutya cyangwa kuriya cyangwa bakomoka ku mugabane runaka…

Abirabura, abafite ubumuga n’abazwiho kuryamana n’abo bahuje ibitsina bari mu batitabwaho.

Aba Influencers kandi bakunze guhura n’ikibazo cy’uko hari ubwo za Leta cyangwa bagenzi babo bazi ikoranabuhanga, bajya babafungira imiyoboro bakoresha.

Bikorwa biturutse mu gukoresha ikoranabuhanga ry’imibare bita algorithms.

Kugira ngo umu ‘influencer’ akurure amatsiko y’abantu, akora k’uburyo ashyiraho ibintu bituma bamureba cyangwa basoma ibyo yapostinze.

Ni ho uzasanga hari bamwe berekana n’imyanya yabo y’ibanga kandi ari ababyeyi babyaye.

Influencer ahangayikishwa cyane n’uko yakora ibintu bimuvunnye ndetse yabishyizemo n’amafaranga menshi ariko ntahagire ababireba, ‘views zikabura’

Ushatse wabigereranya no guteka ukabura ababirya!

Guhora kuri murandasi bituma igihe cyose cy’umunsi baba biteguye kuba bagira icyo bashyira kuri murandasi bityo bigatuma batagira umwanya uhoraho wo kuruhuka.

Guharanira kutazima bituma bahorana umutima uhagaze.

Ibi byose tuvuze haruguru bikeneye kuganirwa n’inzego z’imibereho y’abaturage ndetse n’abashinzwe ubuzima bwo mu mutwe bakaba maso, bagakora ubujyanama kuko mu minsi iri imbere iki kibazo gishobora no kuzatera abantu kwiyahura.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version