Umujyi Wa Kigali Hafi Ya Wose Ugiye Kubura Amazi

Ikigo cy’igihugu gishinzwe isuku n’isukura cyatangaje ko kubera ibura ry’amashanyarazi ku ruganda rutunganya amazi rwa Nzove, biteganyijwe ko ibice hafi ya byose by’Umujyi wa Kigali bizabura amazi.

WASAC isaba abatuye Umujyi wa Kigali gutangira kuyabika hakiri kare kugira ngo hazaboneke ayo gukoresha.

Iri tangazo riragira riti: “Kubera ibura ry’umuriro ritaganijwe ku munsi w’ejo, uruganda rutunganya amazi rwa Nzove ntiruzakora. Ibi bizatera ibura ry’amazi mu bice hafi ya byose bigize Uturere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro.Turasaba abafatabuguzi bacu kubika amazi bazakoresha.Tubiseguyeho!”

Ngo hari imirimo y’inyongera byabaye ngombwa ko ikorwa ku muyoboro wabahaga amazi wangiritse. Turizera ko ku wa mbere izaba yarangiye tugasubizamo amazi.

Hagati aho Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ingufu, REG, nacyo cyatangaje ko hari ibice runaka by’umujyi wa Kigali, Rulindo, Gakenke na Kamonyi.

Umwe mu bakozi bo mu kigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi, EUCL, yabwiye Taarifa ko  abakozi ba kiriya kigo bazaba barimo gusana uruganda rwa Nzove kandi ngo kurusana ntibizatwara igihe kirekire.

Uko igihe bizatwara cyaba kingana kose, ngo ntibizabuza ko amazi abura mu bice hafi ya byose by’Umujyi wa Kigali.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version