Uwahoze Ayobora Niger Yakiriwe Na Perezida Kagame

Perezida Kagame yakiriye mu Biro bye Bwana Issoufou Mahamadou wayoboye Niger, akaba yari amaze iminsi mu Rwanda mu Nama mpuzamahanga yigaga uko ibihugu byakomeza kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima  biba mu byanya bikomye.

Ni Inama nyafurika bise Africa Protected Areas Congress.

Nta makuru aratangazwa ku bikubiye mu biganiro hagati ya Perezida Kagame na Issoufou Mahamadou.

- Advertisement -

Mahamadou Issoufou ni umunyapolitiki wayoboye Niger guhera taliki 07, Mata, 2011 kugeza Taliki 02, Mata, 2021.

Mbere y’aho ni ukuvuga hagati y’umwaka wa 1995 n’uwa 1996 yabaye Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Niger.

Yari yarabanje kuba Minisitiri w’Intebe wa Niger guhera mu mwaka  wa 1993 kugeza mu mwaka wa 1994.

Buri uko habaga Amatora y’Umukuru w’igihugu Issoufou yariyamamazaga ngo arebe  ko yatorwa ariko bikanga.

Guhera mu mwaka wa 1993 kugeza mu mwaka wa 2016 yarabikoraga bikanga.

Intsinzi yayigezeho mu mwaka wa 2011. Icyo gihe yari atsinze Mamadou Tandja.

Yarangije manda ze ebyiri zateganywaga n’Itegeko nshinga rya Niger ntiyahirahira ngo arahindura itegeko nshinga ndetse biza no gutuma ahabwa igihembo cyo kumushimira imiyoborere ya Demukarasi yerekanye.

Icyo gihembo kitwa Ibrahim Prize akaba yaragihawe muri Werurwe, 2021.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version