Ubuzima bwa Nyiri ubutungane Papa Francis buri kuba bubi. Nyuma yo koherezwa mu bitaro ngo akorerwe isuzuma, amakuru aravuga ko abaganga basanze ari ngombwa ko abagwa amara.
Sky News yanditse ko kumubaga biri bukorwe mu masaha yicumye ashyira umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu taliki 07, Kamena, 2023.
Biteganyijwe ko azamara iminsi runaka mu bitaro avurwa.
Hashize imyaka ibiri abazwe amara, bakuraho agace gato k’urura runini kari karamunzwe.
Papa Francis w’imyaka 86 arabagwa atewe ikinya umubiri wose.
Iby’uko kumubaga byemejwe nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri yari aherutse kujya mu bitaro by’ahitwa Gemelli ngo bamukorere isuzuma rusange ry’uko ubuzima bwe bwifashe.
Nta bisobanuro birambuye by’ibyavuye muri iryo suzuma byatangarijwe abanyamakuru.
Icyakora yari aherutse gutangaza ko ababara mu gituza.
Papa Francis kandi burya asanganywe igihaha kimwe cyakasweho inyama.
Bivuze ko ibihaha bye bidakora kimwe. Byamubayeho akiri muto.
Aherutse no kugira ikibazo mu ivi cyatumye asigaye agendera ku igare ry’abafite ubumuga.