Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubuzima Bw’Umugore Wa Theo Bosebabireba Bugeze Aharindimuka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImyidagaduroMu Rwanda

Ubuzima Bw’Umugore Wa Theo Bosebabireba Bugeze Aharindimuka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 January 2025 6:00 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Bosebabireba(Iyi foto yafashwe ikuwe muri Video kuri YouTube)
SHARE

Ubuzima bw’umugore w’icyamamare Théo Bosebabireba bugeze ahabi kubera kurwara impyiko. Aho mu bitaro ari gukorerwa ubuvuzi bwo kuyungurura impyiko bita dialyse. Umugore wa Bosebabireba yitwa Mushimiyimana Marie Chantal, bakaba barabyaranye abana barindwi.

Kuyungurura impyiko ni ubuvuzi buhenze kuko buri nshuro bikozwe byishyurwa atari munsi ya Frw 150,000, kandi biba bigomba gukorwa inshuro zirenze eshatu mu kwezi.

Ikigoye ku mugore wa Bosebabireba ni uko impyiko zombi zarangije kwangirika kandi amezi ane amaze mu bitaro yabatwaye amafaranga menshi.

Uyu muhanzi yabwiye kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda ko igisigaye ku mugore we ari uko impyiko ze zisimbuzwa.

Indi ngorane afite ni iy’uko umugore we arwariye kure y’aho Bosebabireba atuye( aho ni ku Gisozi mu Karere ka Gasabo) bityo kumwitaho no kwita ku bana bikaba ingorane zikomeye.

Uyu mugabo ni umuhanzi uri mu bamamaye kurusha abandi mu kuririmba izihimbaza Imana.

Uretse indirimbo Bosebabireba yitiriwe, yamenyekanye no mu yitwa ‘Kubita Utababarira, ‘Ikiza urubwa’ n’izindi.

Bosebabireba ni umugabo wavutse mu mwaka wa 1981, amazina ye ni Théogène Uwiringiyimana.

Bivugwa ko yatangiye umuziki ari mu mashuri abanza ariko aza kuzamura urwego rwe ageze muyisumbuye.

Indirimbo ye ya mbere ni iyo yise Niba Imana Ari Iyo Kwizerwa, ikurikirwa n’indi yise Ni iki Kugutera Ubwoba, iyo ikaba yarasohotse  kuri Alubumu yise Bose Babireba yamwitiriwe mu mwaka wa 2007 ubwo yasohokaga igakundwa cyane.

Umuziki we muri icyo gihe waramamaye cyane ugera muri Uganda, mu Burundi, Tanzania na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Muri Afurika y’Uburasirazuba, uwo wavuga ko bari bari ku rwego rumwe ni Rose Muhando, Umunya Kenyakazi nawe wamamaye cyane muri iyo myaka.

Abantu bibuka ko hari indirimbo yakoranye n’umuraperi Amag The Black yiswe Ingoma Yawe Niyogere.

TAGGED:BosebabirebaIbitaroImpyikoIndirimboIndwara
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Trump Yageze Aho Arahirira
Next Article Trump Yiyemeje Ko Icyo Kwirukana Abimukira Cyihutirwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Kugonganisha Ibigo Bitubura Imbuto Byakoze K’Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubuhinzi

Rwanda: Utubari Tugiye Kujya Dufunga Mu Rukerera

Kayonza: Nyemazi Yazize Kubuza Abaturage Gusuhuka Kubera Inzara

Kinshasa Irasaba AFC/M23 Gufungura Ikibuga Cy’Indege Cya Goma Byihuse

U Rwanda Rwatangije Irushanwa Rizajya Rihuza Za Kaminuza Muri Siporo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Kayonza: Nyemazi Yazize Kubuza Abaturage Gusuhuka Kubera Inzara

Uko Kugonganisha Ibigo Bitubura Imbuto Byakoze K’Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubuhinzi

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Yabyariye Mu Modoka Y’Abagenzi Ijya Rubavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?