Ubuzima, Uburezi…Inkingi Ubufaransa Buzakoranamo N’u Rwanda Mu Myaka Ine

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijmana yaraye yakiriye Philippe Orliange, akaba ari Umuyobozi nshingwabikorwa w’Ikigega cy’Abafaransa gishinzwe iterambere mpuzamahanga, Agence Française de Devélopement, AFD, baganira ku nkingi ibihugu byombi byazakoranamo mu iterambere ry’u Rwanda mu myaka ine iri imbere.

Ni ukuvuga guhera mu mwaka wa 2024 kugeza mu mwaka wa 2028.

Inkingi impande zombi zemeranyijeho ni ubuzima, uburezi, imishinga irengera ibidukikije no guhanga imirimo mu rubyiruko.

Umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa umaze igihe warazanzamutse.

- Advertisement -

Wazanzamutse ubwo iki gihugu cyatangiraga gutegekwa na  Perezida  Emmanuel Macron wahinduye politiki yari imaze igihe hagati ya Kigali na Paris, aho Kigali yashinjaga Paris kwihunza uruhare yagize mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Paris nayo ntiyashiraga amakenga Kigali, ikavuga ko ubutegetsi bwayo bushaka kwigizayo inyungu z’Ubufaransa zikimika iza Washington.

Aho Macron asuriye u Rwanda muri Mata, 2021 yabaye imbarutso y’umubano mwiza hagati y’igihugu cye n’u Rwanda atuma umubano wongera gusagamba.

Byatumye Ubufaransa bwiyemeza gushora imari mu Rwanda ifite agaciro ka Miliyoni € 500 mu myaka itatu ishize.

Iki gihugu gikomeje gukorana neza n’u Rwanda mu yindi mishinga miremire harimo no kubaka ibitaro bishya bya Ruhengeri, kubaka inzu y’ubucuruzi ya Inzovu Mall n’indi mishinga izamenyekana mu gihe kiri imbere hashingiwe ku masezerano yaraye asinywe hagati y’u Rwanda na AFD.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version