Ubwoba Ni Bwose Muri Uganda Nyuma Y’Ibitero Byibasiye Sitasiyo Za Lisansi

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda Fred Enanga

Polisi ya Uganda iryamiye amajanja nyuma y’ibikorwa biheruka kwibasira sitasiyo ebyiri za lisansi, kandi bikagaragara ko byateguwe mu buryo bujya gusa.

Icya mbere cyabaye ku wa Gatatu w’icyumweru gishize kuri Prime Petro Station mu gace ka Gayaza, ubwo ijerikani yarimo lisansi yajugunywaga kuri sitasiyo igahita ikurikizwa igiturika, maze bikabyara umuriro.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda Fred Enanga, kuri uyu wa Mbere yavuze ko uwo muriro babashije kuwuzimya nta we uhitanye, nubwo wari umaze kwangiza igice kinini cya sitasiyo.

Ikindi gikorwa cyabereye kuri Lorris Petrol Station muri Sekanyonyi, ubwo itsinda ry’abantu batatu ryegereye sitasiyo rifite ijerikani ya litiro icumi yarimo lisansi, nyamara bagenda bigize nk’abagiye kuyigura kuri sitasiyo.

- Advertisement -

Yakomeje ati “Bahise bayimena aho ibinyabiziga binywera lisansi bashaka gushyiraho umuriro. Abarinzi ba sitasiyo bahise babarasaho bariruka barababura. Iyo jerikani ya litiro icumi yahise ifatwa hamwe n’umufuka ushaje bari bitwaje n’ikibiriti. Nta kintu bangije cyangwa umuntu wahasize ubuzima.”

Enanga yavuze ko itsinda rikora iperereza rikomeje guhuza amakuru kuri ibyo bikorwa bibiri bisa n’ibyari bigamije kwibasira sitasiyo za lisansi.

Yakomeje ati “Kuba uburyo bwakoreshejwe ari bumwe bituma dutekereza ko ari ibyaha byateguwe, bishobora kuba ubuhezanguni bw’imbere mu gihugu bugamije guhungabanya umutekano n’ituze.”

Yasabye ko abantu bose bafite sitasiyo za lisansi bakaza umutekano kubera ko zishobora kwibasirwa.

Inzego z’umutekano kandi zikomeje guhuza ibyo bikorwa byibasiye sitasiyo za lisansi n’ubwicanyi buheruka gukorerwa abagore mu murwa mukuru Kampala, hagakekwa ko byihishwe inyuma n’inyungu za politiki nk’uko Daily Monitor yabitangaje.


Enanga yabwiye itangazamakuru ko ibyo bitero bishobora kuba bifitanye isano n’abagore batatu baheruka kuboneka bapfuye ndetse imirambo yabo yawitswe mu gace ka Nakulabye muri Kampala, mu minsi 10 ishize.

Mu byumweru bibiri bishize nabwo umugabo yafatanywe igisasu mu karere ka Buikwe.

Enanga yagize ati “Ibi ntabwo ari ibikorwa bisanzwe. Bigomba kuba ari ibyaha byateguwe.”

Kugeza ubu muri Uganda hari umwuka ushyushye wa politiki nyuma y’amatora ya perezida aheruka kuba, Museveni akegukana intsinzi mu buryo butishimiwe na Robert Kyagulanyi wiyise Bobi Wine, bari bahanganye.

Bobi Wine n’abamushyigikiye bakomeje imyigaragambyo basaba ko abarwanashyaka babo bafunzwe mu bihe by’amatora bafungurwa.

Perezida Museveni aheruka kubashinja ko ibyo barimo ari iterabwoba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version