Ubwongereza Burashaka Ko u Rwanda Ruba Irembo Ryabwo Muri Afurika

Umunyamabanga wa Leta y’Ubwongereza ushinzwe ubucuruzi John Humphrey avuga ko Leta ya London ishaka ko u Rwanda ruhinduka irembo ribuhuza n’Afurika kandi Abanyafurika nabo bakabona uko bakorana nabwo binyuze ku Rwanda.

Humphrey yabivugiye mu nama y’ubucuruzi iri guhuza u Rwanda n’Ubwongereza iri kubera mu Rwanda, ikazamara iminsi itatu.

Umunyamabanga wa Leta y’Ubwongereza ushinzwe ubucuruzi John Humphrey

Avuga ko umubano n’imikoranire hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza ari ikintu kimaze gushinga imizi bitewe cyane cyane n’uko u Rwanda rutekanye kandi rutuwe n’abantu bazi gukora.

Ati: “ Turashaka ko u Rwanda ruba ahantu hahuza igihugu cyacu n’Afurika kandi n’Afurika ikaba umufatanyabikorwa wacu binyuze ku Rwanda.”

- Advertisement -

Umujyanama wa Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza ushinzwe ubucuruzi Lord Popat nawe avuga ko aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze, ubu ari igihugu cyo gukorana nacyo.

Umujyanama wa Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza ushinzwe ubucuruzi Lord Popat

Avuga ko igihugu cye kizakomeza kureba aho cyakorana n’abashoramari bo mu Rwanda mu iterambere risangiwe kandi ryumvikanyweho.

Ibi yabivuze asa n’ugaruka ku byo Umuyobozi wa RDB Francis Gatare yabwiye abari aho iyi nama yabereye ubwo yagarukaga ko ngingo y’uko yizeye ko abashoramari b’Abongereza bari mu Rwanda bazahava bahatangije ishoramari.

Gatare yagize ati: “…Ndabashimira  ko mwaje hano kugira ngo mukore uko mushoboye ngo u Rwanda ruhinduke igicumbi cy’iterambere muri Afurika. Muzagira igihe cyo gusura Kigali murebe uko ihumeka mu nzego zose z’imibereho y’abayituye.”

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Dr. Uzziel Ndagijimana nawe yashimye umubano umaze igihe hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza ukaba wararushijeho gukomera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko abivuga.

Dr. Uzziel Ndagijimana aganiriza abitabiriye iyi nama

Dr. Uzziel Ndagijimana avuga ko ubufatanye bw’u Rwanda n’Ubwongereza ari ingenzi kandi bwatangiye mu bihe bikomeye.

Avuga ko imikoranire y’u Rwanda n’Ubwongereza yagize uruhare mu kunoza inzego zirimo ikoranabuhanga, ubuvuzi, ubucuruzi n’izindi zatumye u Rwanda ruba ahantu heza ho kwishimira gushora imari.

Avuga ko ubu u Rwanda rwafashe icyerekezo cy’uko  mu mwaka wa 2050 ruzaba igihugu kifashe neza mu iterambere.

Imikoranire y’u Rwanda n’amahanga harimo n’Ubwongereza ngo yatumye rwugurura amarembo, ruhinduka ahantu abantu baza bisanga, aho buri wese abona visa ageze i Kigali.

Ubwongereza bwoherereza u Rwanda imashini n’ibintu bifasha mu buvuzi mu gihe u Rwanda rwoherereza Ubwongereza icyayi, ikawa n’ibindi bikomoka ku buhinzi.

Ndagijimana avuga ko nawe ko yizeye ko iyi nama izarangira hari imishinga itangijwe hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza kugira ngo ubucuruzi hagati y’impande zombi burambe.

Ni inama izamara iminsi itatu
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version