Ubwonko Bwa Kabuga Burarwaye ‘Ntashobora’ Kuburana

Urukiko rw’i La Haye rwanzuye ko Felisiyani Kabuga adashobora kuburanishwa kubera ibyo rwise ‘ibibazo by’ubuzima’.

Hari amakuru avuga ko ubwonko bwa Kabuga bitakibuka ibintu byose byabaye mu gihe cyahise.

Raporo ikubiyemo umwanzuro w’urukiko Taarifa yaboneye kopi ivuga ko abacamanza bakurikiranye ikibazo cy’ubuzima bwa Kabuga bahawe buri byumweru bibiri raporo y’uko ubuzima bwe buhagaze banzuye ko adashobora kwitabira urubanza, ngo yumve ibyo aregwa, abyibuke, agire icyo abyisobanuraho kuko ubwonko bwe bwazahaye.

Abaganga bakurikiranye ubuzima bwe ni Professor Henry Kennedy mugenzi we Gillian Mezey.

- Advertisement -

Ubu afite imyaka 90 y’amavuko.

Uyu musaza ashinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aregwa gutanga amafaranga ndetse no kugura imihoro yakoreshejwe mu kwica Abatutsi.

Iburanisha rya Kabuga ryari ryarahagaritswe guhera muri Werurwe, 2023.

Urukiko rw’i La Haye rwatangaje ko n’ubwo bigaragara ko Kabuga adashobora gukomeza kuburana, ariko ngo hagiye kwigwa uko urubanza rwe rwakomeza binyuze mu bundi buryo ariko ntazakatirwe.

Felesiyani Kabuga yafagiwe mu Bufaransa mu mwaka wa 2020 amaze hafi imyaka 25 yihisha ubutabera.

Muri iki gihe Felisiyani Kabuga agendera mu igare ry’abafite ubumuga.

Impuzamiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, IBUKA, ivuga ko uko byagenda kose, Felisiyani Kabuga yagombye kuburanishwa kugira ngo n’abo yagize uruhare mu guhemukira nabo babone ubutabera.

Inteko y’abacamanza yafashe uyu mwanzuro
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version