Ruhango: Yemereye Urukiko Ko Yishe Umugore We Utwite Ku Bushake

Uyu mugabo tutari buvuge amazina kuko akiburana kandi akaba atarahamwa n’icyaha, yabwiye urukiko ko yishe umugore we wari utwite inda y’amezi atanu ku bushake ariko ko abisabira imbabazi.

Yabwiye Urukiko ko yicishije umugore we inzitiramubu, akemeza ko  intandaro yabyo ari amakimbirane bagiranye y’uko umugore ‘yamwakaga amafaranga menshi’ yo guhahira urugo.

Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko yabwiye Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, ko taliki ya 23 Werurwe, 2023 ari bwo yashyamiranye n’umugore we witwaga Nyiramporayonzi Domitille.

Uyu mugore ngo yahoraga yaka umugabo we amafaranga yo guhahisha.

- Advertisement -

Umugabo uregwa ubu bwicanyi avuga ko bijya kuba ikibazo byatangiye ubwo yahaga umugore we Frw 6,000 undi ntiyayishimira.

Mu ruhame aho urubanza rwabereye, umugabo yavuze ko umugore we nyuma yo kutishimira ayo mafaranga, yamukingiranye mu nzu, urufunguzo arushyira ‘mu mabere’ arigendera.

Ngo umugore yaritanguranywe ajya gutabaza abaturanyi, baraza.

Yagize ati: “ …Yagiye[umugore] gutabaza abaturage baraza basanga yankingiranye, ariko baza kunkingurira nongera kumuha Frw 6000 kugira ngo ahahe byinshi birimo n’inyama”.

Nyuma yo kumuha ayo mafaranga, yahise ajya ku kazi, ariko aho atahiye asanga umugore we ntiyatetse kandi yari yasize amuhaye amafaranga.

Nibwo yahise afata icyemezo cyo kumunigisha inzitiramubu, arabikora arangije yishyikiriza ubugenzacyaha.

Yabwiye urukiko ko yemera icyaha kandi agisabira imbabazi.

Icyo abatangabuhamya bavuga…

Umunyamakuru wa UMUSEKE wakurikiyanye uko iburanisha ryagenze, avuga ko bamwe mu batangabuhamya babwiye Urukiko ko  nyakwigendera yajyaga ababwira ko umugabo we ahora yigamba ko atazabyara inda atwite.

Bakemeza ko kiriya cyaha kitamugwiririye ahubwo ko yagikoranye ubugome kandi agikora ku bushake.

Uruhande rw’ubushinjacyaha bwo buvuga ko rwo ruvuga ko imbabazi uregwa asaba urukiko ari amatakirangoyi kubera ko mbere yo kwica umugore we babanje gukora imibonano mpuzabitsina arangije aramuniga anamusiga umwambitse ubusa buri buri.

Ubushinjacyaha bwavuze ko izi mbabazi Rusumbabahizi asaba ari amatakirangoyi kubera ko yabanje kwica uwo bashakanye, nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina asiga amwambitse ubusa.

Bwamusabiye igifungo cya burundu kuko yakoze icyaha akigambiriye.

Urukiko rwabajije uregwa impamvu yamuteye kwica umugore muri ubu buryo, kandi bari bamaze gukora n’igikorwa cy’urukundo, undi asubiza ko yamuhoye amafaranga yahoraga amwaka ngo ahahire urugo buri gihe.

Umwanzuro w’Urukiko uzasomwa taliki ya 09 Kamena, 2023 saa munani z’amanywa (14h00).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version