Uganda: Ba Mukerarugendo Batwikiwe Mu Modoka

Ahitwa Nyamunuka hafi y’umuhanda bita Katwe muri Uganda haraye hiciwe mukerarugendo wo mu Bwongereza n’uwo muri Afurika y’Epfo ndetse n’uwari ubaherekeje ukomoka muri Uganda.

Ikigo cya Uganda gishinzwe kwita ku nyamaswa ziba mu byanya bikomye, Uganda Wildlife Authority, kivuga ko Polisi yatangiye gukurikirana ngo imenye kandi ifate abakekwaho ubwo bwicanyi.

Fred Enanga uvugira Polisi ya Uganda yavuze ko ababikoze bazashakishwa bagafatwa

Ubuyobozi w’iki kigo busaba abantu gushyira umutima hamwe, bakirinda guhahamuka.

Bubizeza ko Polisi iri gukorana n’izindi nzego ngo hashakishwe abantu bakekwaho ubwo bwicanyi.

Imodoka yahiye irakongoka

Itangazo rya Uganda Wildlife Authority ntirivuga amazina y’ababo bantu n’icyo bari basanzwe bakora mu by’ukuri.

Ambasade y’Afurika y’Epfo n’iy’Ubwongereza ntacyo baratangaza kuri urwo rupfu rw’abaturage b’ibi bihugu.

Harakekwa ADF…

Mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane mu by’ukuri abishe aba bantu, Polisi ya Uganda ivuga ko ibimenyetso by’ibanze byerekana ko abarwanyi ba Allied Democratic Forces, ADF, ari bo bishe bariya bantu.

Itangazo ribika aba bantu
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version