Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uganda: Bapfukamye Basaba Museveni Kuziyamamariza Manda Ya Karindwi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Uganda: Bapfukamye Basaba Museveni Kuziyamamariza Manda Ya Karindwi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 December 2022 3:16 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abaganga bahagarariye abandi bapfukamye imbere ya Perezida wa Uganda bamusaba ko yabababarira akaziyamamariza manda ya karindwi.

Ni bamwe mu bagize Inama y’igihugu ry’abaganga ba Uganda yitwa Uganda Medical Association (UMA).

Bari bayobowe na Perezida wabo witwa Dr.Samuel Odong Oledo, kandi bose bari bambaye amatabuliya ya muganga, bigaragaraza  ko bamusabaga kuzakora ibyo bashaka nk’abanyamwuga.

The Monitor yanditse ko bariya baganga bagiraga bati: “ Nyakubahwa. Turagushimiye.  Wadukuye ahabi, twe abaganga none dupfukamye imbere yawe nyuma yo kubona ibyo wadukoreye byose kandi twabonye ko ufite ubushobozi.”

Bunzemo bati: “ Turagutakambiye ngo utwemerere uziyamamaze no mu mwaka wa 2026 kugira ngo ukomeze kutuzamura mu rugendo tugezemo. Turifuza ko Uganda igera kure aho Imana yayigeneye.”

Bivugwa ko bariya baganga bapfukamiwe Museveni bamusaba kuzongera kwiyamamaza ubwo hari harangiye Inama yaguye y’urubyiruko rugize Ishyaka riri k’ubutegetsi, NRM, iyo nama ikaba yarabaye ku wa Gatandatu taliki 03, Ukuboza, 2022.

Yabereye ahitwa Kololo.

Perezida Museveni ubu afite imyaka  78 y’amavuko.

Yageze k’ubutegetsi mu mwaka wa 1986.

Icyakora nyuma yo kuvuga kuriya,  bamwe mu baganga bagize Inama nkuru y’abaganga ba Uganda bamaganye ibyo bagenzi babo bakoze, ndetse basaba Dr. Oledo kwegura ku buyobozi bw’iriya nama.

Bamwe mu babyamaganye ni Nakku-Jolaba na Luswata mu itangazo banditse babyamagana.

TAGGED:AbagangafeaturedMuseveniPerezidaUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ngirente Avuga Ko Amabuye Y’Agaciro Agomba Kubyazwa Umusaruro ‘Kurushaho’
Next Article RIB Yafashe Ibicuruzwa Bifite Agaciro Ka Frw 15,988,025 Bitujuje Ubuziranenge
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

2025: Umwaka Ikawa Y’u Rwanda Yarwinjirije Amadolari Menshi Kurusha Indi

Abagore 30 Mu Bakomando Ba RCS Batojwe Gutabara Aho Rukomeye

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Kirehe – Polisi Yarashe Uherutse Kwica Umumotari Akamwambura Moto

U Rwanda Rugiye Kubaka Ikigo Gitunganya Intanga Zo Gutera Ihene

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Gisagara: Haturikijwe Grenade Abaturage Bacikamo Igikuba 

RIB Yafunze ‘Umunyamakuru’ Ukurikiranyweho Urugomo

Rulindo: Yari Amaze Igihe Acurururiza Urumogi Iwe

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

AFC/M23 Ishinja Leta Ya Kinshasa Kutubahiriza Ibyo Guhana Imfungwa

You Might Also Like

Mu mahanga

Amerika Yafashe Ubwato Bibiri Bw’Abarusiya Bwajyaga Muri Venezuela

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rwanda: Mu Minsi Mikuru Abantu 92 Bafunzwe Bazira Gutwara Banyoye Inzoga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Amashereka: Ikinyobwa Cyaremwe Mu Rukundo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?