Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uganda: Bapfukamye Basaba Museveni Kuziyamamariza Manda Ya Karindwi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Uganda: Bapfukamye Basaba Museveni Kuziyamamariza Manda Ya Karindwi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 December 2022 3:16 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abaganga bahagarariye abandi bapfukamye imbere ya Perezida wa Uganda bamusaba ko yabababarira akaziyamamariza manda ya karindwi.

Ni bamwe mu bagize Inama y’igihugu ry’abaganga ba Uganda yitwa Uganda Medical Association (UMA).

Bari bayobowe na Perezida wabo witwa Dr.Samuel Odong Oledo, kandi bose bari bambaye amatabuliya ya muganga, bigaragaraza  ko bamusabaga kuzakora ibyo bashaka nk’abanyamwuga.

The Monitor yanditse ko bariya baganga bagiraga bati: “ Nyakubahwa. Turagushimiye.  Wadukuye ahabi, twe abaganga none dupfukamye imbere yawe nyuma yo kubona ibyo wadukoreye byose kandi twabonye ko ufite ubushobozi.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Bunzemo bati: “ Turagutakambiye ngo utwemerere uziyamamaze no mu mwaka wa 2026 kugira ngo ukomeze kutuzamura mu rugendo tugezemo. Turifuza ko Uganda igera kure aho Imana yayigeneye.”

Bivugwa ko bariya baganga bapfukamiwe Museveni bamusaba kuzongera kwiyamamaza ubwo hari harangiye Inama yaguye y’urubyiruko rugize Ishyaka riri k’ubutegetsi, NRM, iyo nama ikaba yarabaye ku wa Gatandatu taliki 03, Ukuboza, 2022.

Yabereye ahitwa Kololo.

Perezida Museveni ubu afite imyaka  78 y’amavuko.

Yageze k’ubutegetsi mu mwaka wa 1986.

- Advertisement -

Icyakora nyuma yo kuvuga kuriya,  bamwe mu baganga bagize Inama nkuru y’abaganga ba Uganda bamaganye ibyo bagenzi babo bakoze, ndetse basaba Dr. Oledo kwegura ku buyobozi bw’iriya nama.

Bamwe mu babyamaganye ni Nakku-Jolaba na Luswata mu itangazo banditse babyamagana.

TAGGED:AbagangafeaturedMuseveniPerezidaUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ngirente Avuga Ko Amabuye Y’Agaciro Agomba Kubyazwa Umusaruro ‘Kurushaho’
Next Article RIB Yafashe Ibicuruzwa Bifite Agaciro Ka Frw 15,988,025 Bitujuje Ubuziranenge
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?