Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uganda: OMS Irashaka Kugerageza Urukingo ‘Rushya’ Rwa Ebola
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Uganda: OMS Irashaka Kugerageza Urukingo ‘Rushya’ Rwa Ebola

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 October 2022 7:56 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubunyamabanga bw’Ishami ry’Umuryango W’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi, WHO/OMS, bwatangaje ko hari ubwoko bw’inkingo za Ebola  ziri gukorwa ngo zizageragerezwe muri Uganda  kuko izisanzwe ziriho zidahangamura Ebola ikomoka muri Sudani.

Iyo Ebola ikomoka muri Sudani niyo iri guca ibintu muri Uganda.

Itandukanye n’iyigeze kubica bigacika muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu myaka yatambutse.

Ubwo abaganga bo muri Uganda bafatanyaga n’abaganga bo muri WHO/OMS ngo barebe niba urukingo rusanzweho rwahangamura Ebola imaze iminsi muri Uganda urwo rukingo rudakandiraho!

Niyo mpamvu hahise hakorwa urundi kugira ngo barebe ko rwo rwazana umwihariko.

Muri iki gihe rero amakuru aravuga ko ubuyobozi bwa ririya shami ry’Umuryango w’Abibumbye riyoborwa n’umunya Ethiopia witwa Dr  Tedros Adhanom Ghebreyesus bugiye kugeragereza urwo rukingo ku bakorera bushake bo muri Uganda.

Ni ibyemezwa na Daily Monitor.

Kuva iki cyorezo cyagaragara muri Uganda, ubu abantu 63 bamaze kucyandura kandi ngo hari abagera kuri 29 cyahitanye.

Muri bo harimo n’umuganga ukomoka muri Tanzania.

WHO/OMS yamaze gusohora Miliyoni $2 zivanywe mu kigega cy’ingoboka mu by’indwara kugira ngo zizashijwe mu kwita ku baturage ba Uganda bugarijwe na Ebola muri iki gihe.

Ni ngombwa ko ubwandu bwa kiriya cyorezo bukumirwa hakiri kare kubera ko iyo budakomwe imbere, bwihuta mu kwandura.

Muri Mata, 2022 iri shami nabwo ryari ryaburiye ibihugu byose bituranye na Repubulika ya Demukarasi ya Congo ko Ebola yavugwaga muri iki gihugu yari iri hafi kubigeramo.

Icyakora iri shami ry’umuryango w’abibumbye ryavugaga ko n’ubwo buriya bwandu bwashoboraga kurenga imipaka ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo bukagera n’ahandi ariko ngo ntabwo bwari bufite  ubukana bukomeye nk’uko byigeze kugenda mu bindi bihe kiriya cyorezo cyagaragariye muri DRC.

Kihaheruka ku nshuro ya 14 kuva  cyaduka ku isi mu mwaka wa 1976.

 

TAGGED:CongoEbolafeaturedOMSSudaniUgandaUrukingoWHO
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kanye West Yahagaritswe Ku Mbuga Nkoranyambaga Azira Kwibasira Abayahudi
Next Article Mu Rwanda Hari Kwigwa Uko ‘Hakongera’ Guterwa Ibiti Gakondo Bihangana N’Izuba
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nick Ngendahayo Ari Gutegura Igitaramo Kirangiza Umwaka Kizabera I Kigali 

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Netanyahu Ati: ‘Abanzi Bacu Bamenye Ko Tutujya Twibagirwa’

U Rwanda Rugiye Kubaka Icyanya Cy’Inganda Kizatunganya Impu

Inzitizi Abo Muri DRC Babona Mu Kwambura FDLR Intwaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ingingo Z’Ingutu Zitegereje Trump Mu Kumvikanisha Hamas Na Israel 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Abakozi Ba RBC Bafunzwe Bazira Ruswa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Abanya Israel Ba Mbere Batwawe Na Hamas Barekuwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Israel: Baritegura Kwakira Trump Nk’Umwami

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?