Uganda Yaciye Ikinyobwa Cyo Mu Burundi Kirimo ‘Viagra’

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Ikigo cya Uganda gishinzwe kugenzura imiti n’ibindi bicuruzwa by’ubuvuzi (NDA) cyabujije abaturage kongera gukoresha ikinyobwa cyitwa Boisson Energétique Très Puissante, nyuma y’uko ibizamini bya laboratwari bigaragaje ko cyavanzwemo ikinyabutabire Sildenafil kirimo umuti uzwi cyane ku izina rya Viagra uzwiho kongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Ijambo “Boisson Energétique Très Puissante” risobanura ikinyobwa cyongera ingufu cyane cyagurishwaga mu maduka menshi yagicuruzaga nk’icyongera imbaraga z’umubiri mu buryo budasanzwe.

NDA ivuga ko ibizamini byakozwe ku ngero zacyo byagaragaje ko kirimo Sildenafil, umuti ukoreshwa mu kuvura abagabo bafite ikibazo cyo kutamara igihe kinini mu gikorwa cy’abashakanye.

Umuvugizi wa NDA, Abiaz Rwamwiri, yavuze ko isuzuma rya laboratwari ryemeje ko “Sildenafil” iri muri iki kinyobwa bitera impungenge ku buzima bw’abagikoreshaga batabizi.

Ikibazo gikomeye, nk’uko NDA ibivuga, ni uko umuntu ashobora kunywa iki kinyobwa atekereza ko ari icyo kongera ingufu gusa, nyamara ari gufata n’umuti ugomba gukoreshwa hubahirijwe amabwiriza y’ubuvuzi.

Rwamwiri yavuze ko iki kinyobwa gishobora gushyira mu kaga abantu batabanje kumenya ibikigize, kuko Sildenafil ishobora kugira ingaruka ku muntu uyikoresheje nabi, zirimo kuzungera ndetse n’ibibazo bifitanye isano n’umuvuduko w’amaraso nk’uko urubuga rwa Medical News Today rubitangaza.

Amakuru yatanzwe na NDA avuga ko iki kinyobwa gikekwa ko cyaturutse mu Burundi.

Icyakora, umuburo watanzwe wibanda kuri Boisson Energétique Très Puissante, ntabwo ari icyemezo cyo guhagarika ibinyobwa byose bikomoka mu Burundi.

Ntabwo ari ubwa mbere NDA ibonye umuti wa Sildenafil mu bicuruzwa bitagomba kuwushyirwamo kuko mu 2021, icyo kigo cyatangaje ko ibizamini bya laboratwari byagaragaje Sildenafil citrate muri M-Magix Coffee, ikinyobwa cyagurishwaga muri Uganda.

NDA icyo gihe yibukije abaturage ko Sildenafil ari umuti ugomba gukoreshwa hakurikijwe amabwiriza y’abaganga, bitewe n’ingaruka ushobora kugira iyo ukoreshejwe nabi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *