Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène avuga ko hari Abanyarwanda bakifitemo irondabwoko bakomeye mu mateka baciyemo.
Kugira ngo babicikeho, asanga ari ngombwa ko ubumwe n’ubudaheranwa bikomeza kwigishwa haba mu bato no mu bakuru.
Yabigarutseho mu gihe u Rwanda rwatangiye ukwezi k’Ukwakira kwahariwe gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa, kugamije kureba ibyagezweho n’imbogamizi zigikenewe gukemurwa.
Ati: “Hari abantu bamwe bakomoka muri utwo turere [Nyamasheke, Rusizi, Ngororero…] babaye muri Leta za mbere batari bakira ibikomere by’amateka, bakibaswe nabyo, ugasanga bakomeje umurongo mubi w’irondabwoko. Ingaruka zabyo zirahari kandi turacyahanganye nazo.”
Minisitiri Bizimana yavuze ko Ukwakira( ni ukwezi kwa cumi) ari umwanya wo gutekereza ku buzima bw’igihugu, gukomeza kucyubaka no kukirinda, ndetse no kureba uruhare rwa buri Munyarwanda mu kugiteza imbere.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Ubumwe n’ubudaheranwa: Amahitamo Yacu”, ikaba ishimangira ko ibyagezweho byubakiye ku mahitamo Abanyarwanda yo kubana no kubaka igihugu bahuriyeho.
MINUBUMWE yatangaje ko kuva ku wa 1 kugeza ku wa 31 Ukwakira 2026, hazakorwa ibiganiro mu Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ku rwego rw’uturere no mu magororero.
Hazanategurwa ubukangurambaga mu nteko z’abaturage, ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda n’ibikorwa mu mashuri, mu bigo by’igororamuco no mu makoperative.
Ubushakashatsi bwa MINUBUMWE bwo mu mwaka wa 2025 bugaragaza ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda cyageze kuri 95,3%, kivuye kuri 82,3% mu mwaka wa 2010.
Nubwo hari intambwe imaze guterwa, 23% by’ababajijwe bavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara mu duce batuyemo, mu gihe 38% bavuze ko hari abayikoze bagitsimbaraye ku ngengabitekerezo y’irondabwoko n’ivangura.
Jimmy GATETE
TAARIFA.RW

