Uganda Yahagaritse Umutoza Johnny McKinstry

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Uganda, FUFA, ryahagaritse Jonny Mackinstry utoza ikipe y’igihugu kubera umusaruro mubi.

McKinstry ntiyorohewe ku mwanya yagiyeho mu 2019. Ahagaritswe mbere y’iminsi mike ngo ikipe y’igihugu Uganda Cranes isubukure imyitozo, yitegura umukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika uzayihuza na Burkina Faso iyoboye itsinda B, uzabera i Kampala.

Mu itangazo iryo shyirahamwe ryasohoye, ryagize riti “Ubuyobozi bwa FUFA bwasabye Umutoza Mukuru w’ikipe y’igihugu nkuru – Uganda Cranes – Johnathan Mackinstry kuba agiye ku ruhande rw’imirimo yo kuyobora no gutoza iyo kipe guhera ku wa  2 Werurwe – 31 Werurwe 2021.”

Abatoza bungirije  Mubiru Abdallah, Mbabazi Livingstone na Kajoba Fred utoza abanyezamu bazaba bashinzwe ikipe y’igihugu muri icyo gihe. Ibindi bijyanye na tekiniki nta cyahindutse.

- Advertisement -

Itangazo rikomeza riti “FUFA izakoresha icyo gihe mu gusesengura no kugenzura imyitwarire y’ikipe.”

McKinstry ntabwo yishimiwe na gato kubera ko ikipe atoza ihagaze nabi mu gushaka itike yo kujya muri CAN yo mu 2022.

Ni iya kabiri mu itsinda B n’amanota arindwi, riyobowe na Burkina Faso ifite umunani. Malawi ifite ane, naho Sudani y’Epfo ni iya nyuma n’amanota atatu. Ni ukuvuga ko itsinda rigifunguye mu gihe hasigaye imikino ibiri gusa.

Iki gihugu kandi giheruka kwitwara nabi mu irushanwa ryitabiriwe n’amakipe y’ibihugu agizwe n’abakinnyi b’imbere mu gihugu (CHAN) ryabereye muri Cameroon.

Muri rusange mu mikino 18 yatoje, Mackinstry yatsinze 12, anganya itatu, atsindwa itatu.

Uganda Cranes ifite imikino ibiri ikomeye irimo uzayihuza na Burkina Faso I Kampala ku wa 22 Werurwe, ikazanajya muri Malawi ku wa 30 Werurwe mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cyo mu 2022.

Mackinstry yatangiye gutoza Uganda asimbuye Umufaransa Sébastien Desabre.

Yanatoje ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ kuva muri Werurwe 2015 kugeza muri Kanama 2016, yirukanwa nyuma y’amezi make gusa ahawe amasezerano mashya y’imyaka ibiri.

Uyu mugabo w’imyaka 35 ukomoka muri Ireland ya Ruguru yahise arega FERWAFA muri FIFA, itegeka u Rwanda kwishyura asaga ibihumbi 215 by’amadolari.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version