Mu Burundi Hadutse ‘Indwara Idasanzwe’

Indwara ifata umuntu ikamutera ibisebe yadutse mu Ntara eshanu mu Ntara 18 z’u Burundi. Abaganga bo mu Muryango w’Abaganga batagira umupaka baherutse kohereza i Burayi ibipimo ndeberwaho( échantillions, samples) kugira ngo hamenyekana iriya ndwara.

Umuntu wafashwe nayo agira ibibyimba nyuma bikavamo ibisebe. Yagaragaye mu Ntara za Muyinga, Muramvya, Gitega, Makamba na Kirundo.

Hari raporo y’abakora mu nzego z’ubuzima mu Burundi iherutse gutangaza ko hari abaturage 20 000 biganjemo abana bamaze kurwara iriya ndwara.

RPA (Radio Publique Africaine) yemeza ko Intara ya Muyinga ari yo  yabaruwe mo abarwayi benshi.

- Advertisement -

Abaganga batagira umupaka(Médecins Sans Frontières) bakomoka mu Bubiligi nibo bamaze iminsi bavura abaturae bagera ku  6.836.

 Abavuwe benshi ni abo mu duce twa Butihinda na Giteranyi mu Ntara ya Muyinga.

Mu kuyivura bisaba ko abaganga boza igisebe n’umuti wabigenewe, bakagipfuka nyuma bagaha umurwayi ibinini bituma igisebe kitazamo amashyira.

Abibasiwe mu barwayi ni abana bafite munsi y’imyaka 16 y’amavuko.

Minisiteri y’ubuzima no kurwanya SIDA mu Burundi isaba abafatanyabikorwa bayo kuyitera ingabo mu bitugu mu guhangana n’iriya ndwara ibabaza umubiri.

Imwe mu Ntara eshanu z’u Burundi zirimo iriya ndwara ni Kirundo, iyi ikaba ikora ku Karere ka Gisagara mu  Majyepfo y’u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version