Iterambere Ry’Uburezi Nk’Uko PM Ngirente Abisobanura

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yaraye abwiye Inteko Rusange y’Abadepite n’Abasenateri uko uburezi mu Rwanda bwateye imbere. Yavuze ko muri rusange bwateye imbere n’ubwo hari ibitaranoga.

Muri byo harimo aho amashanyarazi, mudasobwa na murandasi bitarage kandi umubare w’abanyeshuri ukaba ukiri munini ugereranyije n’abarimu ndetse n’ubwinshi bw’ibyumba bigiramo.

Ngirente yavuze ko ku bijyanye n’amashuri abanza, Guverinoma ikomeje kongera umubare wayo ku buryo bugaragara.

Ibi bikorwa hagamijwe kugabanya ubucucike mu mashuri (overcrowding) ndetse n’ingendo ndende zikorwa n’abanyeshuri ndetse n’abarimu bava cyangwa bajya ku ishuri (icreasing access to school infrastructure).

- Advertisement -

Muri uru rwego, ibigo by’amashuri abanza byavuye ku 2.877 mu mwaka wa 2017 bigera ku 3.932 mu mwaka wa 2023.

Ibi bingana n’ubwiyongere bwa 73%.

Ukwiyongera kw’ibigo by’amashuri abanza kwajyanye no kwiyongera k’umubare w’abanyeshuri bayigamo.

Abanyeshuri biga mu mashuri abanza bavuye kuri miliyoni zisaga 2,5 mu mwaka wa 2017 bagera kuri miliyoni zirenga 2.800.000 mu mwaka wa 2023.

Uyu mubare munini w’abanyeshuri bo mu mashuri abanza watumye Guverinoma ikomeza kongera n’ibyumba by’amashuri byo kwigiramo.

Umubare wabyo wavuye ku 31.927 mu mwaka wa 2017 ugera ku 49.561 mu mwaka wa 2023. Ibi bingana n’ubwiyongere bwa 35,5%.

Ibi byatumye umubare w’abanyeshuri bigira mu cyumba kimwe ugabanyuka uva ku banyeshuri 80 mu mwaka wa 2017 ugera ku banyeshuri 57 (on average) mu mwaka wa 2023.

Icyerekezo cyacu ni uko nibura mu cyumba kimwe hazaba higiramo abana 45.

Guverinoma y’u Rwanda yakomeje no kongera ibikoresho by’ibanze bituma abanyeshuri barushaho kwiga neza.

Harimo nko kubaha intebe nziza zikwiye kugira ngo bicare batabyigana, n’ubwo tuzi neza ko habaye ikibazo cy’ibura ry’intebe, aho inyinshi zangiritse ziri gusanwa.

Hajemo kandi na gahunda yo gutanga ibindi bikoresho no kongera ibitabo, kongera mudasobwa n’ibindi byose bituma ishuri abana bigiramo riba ishuri ryiza. Ibyo kandi ntibihagarara bigenda bikomeza uko amashuri yiyongera, n’uko ubushobozi bw’’Igihugu bugenda bwiyongera.

Umubare w’ibitabo nawo ugomba kugenda wiyongera kuko twifuza ko twagera mu gihe buri mwana, muri buri somo yiharira igitabo wenyine.

Turifuza kugenda tubyongera n’ubwo bitakorwa umunsi umwe, kuko bisaba kubitegura, kubyandika ndetse no kubikwirakwiza mu mashuri. Intego rero dufite ni uko twaba Igihugu aho umwana umwe muri buri somo aba afite igitabo.

Umubare w’abarimu bigisha mu mashuri abanza nawo ukomeje kongerwa. Wavuye ku barimu 41.573 mu mwaka wa 2017, ugera ku 67.539 mu mwaka wa 2023.

Ni ukuvuga ko wiyongereyeho 38,4%.

Ibi byatumye umubare w’abanyeshuri umwarimu umwe yigisha mu mashuri yisumbuye nawo ugabanyuka.

Ku bijyanye no kugeza amazi meza ku mashuri, hari byinshi byakozwe. Umubare w’amashuri abanza ufite amazi meza wavuye ku 1.310 mu mwaka wa 2017 ugera ku 2.714.

Uku kwiyongera kungana na 51,7%. Intego dufite ni uko mu mashuri yose hagomba kugezwamo amazi meza.

Ku bijyanye n’amashanyarazi, kuva mu mwaka wa 2017, amashuri 1.689 yagejejweho umuriro w’amashanyarazi.

Ubu bwiyongere bungana na 42,5% kuko mu 2017 amashuri yari afite amashanyarazi yari 2.284 ubu akaba ari 3.973.

Kugeza amashanyarazi kuri aya mashuri byajyanye kandi no guha abanyeshuri mudasobwa zibafasha kwiga ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT).

Umubare wa mudasobwa zatanzwe muri aya mashuri wavuye ku 234.409 mu mwaka wa 2017 ugera ku 342.785 mu mwaka wa 2023. Ubu bwiyongere bungana na 46,2%.

Hagamijwe kandi gukomeza gufasha abanyeshuri gukoresha ikoranabuhanga, amashuri afite murandasi nayo yagiye yiyongera.

Muri uru rwego kandi, abarimu bo mu mashuri abanza nabo ntibasigaye inyuma. Umubare wa mudasobwa bahawe wavuye kuri mudasobwa 4.823 mu mwaka wa 2017 ukagera ku 16.517 mu 2023. 29.

Mu rwego rwo gukomeza kwita ku mibereho myiza y’abanyeshuri, Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kongera imbaraga muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.

Kugeza ubu, abana bose biga mu mashuri abanza ya Leta bafatira ifunguro rya saa sita ku mashuri bigamo.

Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, yagize uruhare rugaragara mu guteza imbere imirire y’abana bituma babasha gukurikira neza amasomo yabo.

Umubare w’ibigo by’amashuri yisumbuye wariyongereye. Wavuye ku bigo 1.567 twari dufite mu mwaka wa 2017 ugera ku bigo 1.977 mu mwaka wa 2023. Ni ukuvuga ubwiyongere bwa 26%.

By’umwihariko, amashuri ya Leta yazamutse ku kigero cya 58%. Yavuye kuri 461 mu mwaka wa 2017 agera kuri 729 muri 2023.

Umubare w’abanyeshuri bari mu mashuri yisumbuye nawo ukomeje kwiyongera.

Wavuye ku 531.377 mu mwaka wa 2017, ugera kuri 729.998 mu 2023. Ni ukuvuga ko wiyongereyeho 37,4%.

Kimwe no mu mashuri abanza, Guverinoma yanakomeje kongera ibyumba byo mu mashuri yisumbuye.

Umubare wabyo wavuye ku 14.067 mu mwaka wa 2017 ugera ku 20.695 mu mwaka wa 2023, bingana n’ubwiyongere bwa 47%.

Ukwiyongera kw’ibi byumba kwagize uruhare mu kugabanya ubucucike bw’abanyeshuri. Kugeza ubu, muri rusange buri ku mpuzandengo y’abanyeshuri 35 mu cyumba cy’ishuri.

Hari byinshi byakozwe kandi mu guteza imbere ibikorwaremezo bifasha abanyeshuri kwiga neza. Guverinoma ikomeje kongera imbaraga mu bikorwa byo kugeza amashanyarazi ku mashuri yose kugira ngo abanyeshuri bashobore kwiga uko bikwiye.

Kugeza ubu amashuri 1.718 afite amashanyarazi. Iyi ni intambwe ishimishije kuko mu mwaka wa 2017 yari 940 gusa.

Uku kongera amashanyarazi mu mashuri ni byo bidufasha mu kwihutisha ikoreshwa ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga na za Laboratwari.

Muri uru rwego, uko tugeza amashanyarazi ku mashuri ni nako dukomeza gutanga mudasobwa na interineti.

Ibi bituma abanyeshuri bashobora kwiga neza n’abarimu bakorohererwa no gutegura amasomo. 41. Ibigo by’amashuri yisumbuye bifite murandasi byikubye incuro zirenga ebyiri. Byavuye kuri 571 mu mwaka wa 2017 bigera kuri 1.489 mu mwaka wa 2023.

Mu gukomeza guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mashuri, hatangijwe gahunda yo gushyiraho ibyumba birimo ikoranabuhanga rigezweho (Smart classrooms).

Iyi gahunda irakomeje mu rwego rwo kubigeza mu Gihugu hose.

Ku bijyanye n’imfashanyigisho, mu mashuri yisumbuye, hatanzwe ibitabo byifashishwa mu kwiga amasomo atandukanye.

Ibi bitabo bikomeje kugira uruhare mu kugabanyuka kw’umubare w’abanyeshuri bakoresha igitabo kimwe.

Guverinoma kandi yakomeje kongera umubare w’abarimu bigisha mu mashuri yisumbuye. Mu mwaka wa 2017, bari 19.268.

Mu mwaka wa 2023 bariyongereye bagera ku 28.140.

Muri aba barimu, abangana na 94% barabihuguriwe kandi iyi gahunda yo guhugura abarimu irakomeje.

By’umwihariko, ndagira ngo mbamenyeshe ko mu mashuri yisumbuye tugiramo amashuri atanga inyigisho zihariye.

Muri aya mashuri harimo amashuri y’inderabarezi (TTCs) kuri ubu dufite 16, ay’ubuforomo (Associate nursing), ubumenyi bwihariye muri mudasobwa (Coding Academy), ay’umuziki, ubugeni n’ubuhanzi.

Hagamijwe gukomeza kwita ku mibereho myiza y’abanyeshuri bo mashuri yisumbuye, aba banyeshuri bose bafatira ifunguro ryo ku manywa ku ishuri.

Mu rwego rwo kunganira amashuri muri iyi gahunda ndetse no mu bindi bikorwa by’ubuzima bw’amashuri, Guverinoma yongereye ingengo y’imari igenerwa amashuri.

Harimo amafaranga afasha mu bikorwa bya buri munsi by’amashuri (Capitation grant), agenewe ifunguro ry’abanyeshuri, n’ayo kwishyura amazi n’amashanyarazi.

Muri rusange, ingengo y’imari yo gufasha mu bikorwa bya buri munsi by’amashuri abanza n’ayisumbuye (capitation grant) yarongerewe.

Yavuye kuri miliyari Frw 14 mu mwaka w’amashuri wa 2017/2018 igera kuri miliyari Frw 23  mu mwaka wa 2023/2024.

Ingengo y’imari ya Leta mu kugaburira abanyeshuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye nayo yariyongereye.

Yavuye kuri miliyari Frw 6 mu mwaka wa 2017/2018 igera kuri miliyari Frw zirenga 90 z’amafaranga y’u Rwanda muri uyu mwaka w’amashuri 2023/2024.

Kuva mu mwaka w’amashuri 2023/2024, ibiribwa bibikika birimo umuceri, kawunga, ibishyimbo, amavuta n’isukari bigurirwa ku rwego rw’Akarere kandi Leta niyo yishyura ikiguzi.

Mu rwego rwo kunoza imyigire n’imyigishirize mu mashuri abanza n’ayisumbuye, hari amavugurura menshi yakozwe muri iyi myaka irindwi.

Amwe muri aya mavugurura harimo kongera umushahara wa mwarimu. Ibi byakozwe hagamijwe gukomeza kuzamura imibereho myiza ya mwarimu.

Havuguruwe  inyigisho zitangwa mu mashuri kugira ngo zijyanishwe n’ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

By’umwihariko, Ururimi rw’Icyongereza rwifashishwa mu kwigisha andi masomo rwarushijeho kwitabwaho.

Muri uru rwego, abarimu 132 baturutse muri Zimbabwe, boherejwe kwigisha muri TTC kugira ngo bongerere ubushobozi mu kwigisha mu Cyongereza abiga mu nderabarezi.

Guverinoma yanogeje uburyo bw’imitangire y’amafaranga y’ishuri. Ibi byatewe n’uko hari ibigo byasabaga ababyeyi amafaranga y’umurengera bikagora ababyeyi.

Ibi ngo niyo mpamvu guhera mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri wa 2022/2023, Guverinoma yaringanije amafaranga y’ishuri mu bigo bya Leta n’ibyigenga bifatanya na Leta ku bw’amasezerano.

Mu mashuri y’incuke n’abanza, umubyeyi yishyura Frw  975 ku gihembwe akiyongeraho umwambaro w’ishuri, amakayi n’ibindi.

Mu mashuri yisumbuye, umusanzu w’umubyeyi ni Frw 19.500 ku munyeshuri wiga ataha mu gihe uwiga aba mu kigo ari Frw 85.000  ku gihembwe.

Guverinoma ivuga ko izakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza hagamijwe kureba ko yubahirizwa uko bikwiye.

Mu rwego rw’amashuri nderabarezi,  Guverinoma ivuga ko yakomeje kuyateza imbere.

Hari n’amashuri yo kwimenyererezamo umwuga (demonstration schools) ku bazaba abarimu yongerewe ubushobozi kandi muri yo hajyamo abanyeshuri batsinze neza ibizamini bya Leta.

Buri munyeshuri ujya kwiga mu ishuri nderabarezi yishyura gusa 50% by’amafaranga y’ishuri andi Leta ikayamutangira.

Umunyeshuri urangije mu mashuri nderabarezi akigisha imyaka itatu (3) mu mashuri abanza, ahabwa buruse itishyurwa, agahabwa n’amafaranga amufasha kwiga icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelors) mu ishami ry’Uburezi.

Ikindi ni uko Minisiteri y’Intebe itangaza ko muri iki gihe  umunyeshuri urangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Ishami ry’Uburezi, yigisha imyaka itanu (5) mu mashuri yisumbuye, akaba yemerewe buruse itishyurwa.

Anahabwa kandi amafaranga amutunga mu gihe yiga mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu ishami ry’Uburezi.

Minisitiri w’Intebe avuga ko  abarimu barenga 900 mu gihugu hose bari muri iyi gahunda kandi biragaragara ko birimo gutanga umusaruro.

Icyiciro cya 1 kigizwe n’urwego rwa 1 n’urwa kabiri (Level 1&2) azwi nka Vocational Training Centers (VTC).

Muri aya mashuri, abayigamo bigishwa imyuga mu gihe gito bagahabwa impamyabushobozi.

Yitabirwa n’abasanzwe bafite izindi mpamyabumenyi.

Icyiciro cya kabiri kigizwe n’Urwego rwa 3 urwa 4 n’urwa 5 (Level 3, 4 & 5) aya mashuri azwi nka Technical Secondary Schools (TSS).

Iki cyiciro kigirwamo n’abanyeshuri barangije icyiciro rusange bashaka kwiga amashuri y’imyuga mu rwego rw’amashuri yisumbuye, ni  ukuvuga mu mwaka wa kane, mu wa gatanu, n’uwa gatandatu.

Iyo barangije bashobora gukomeza kwiga muri Polytechnic cyangwa mu zindi Kaminuza bakagira impamyabushobozi zisumbuyeho.

Hari n’icyiciro cya gatatu cyo mu rwego rwa Kaminuza, kizwi nka Polytechnics.

Mu rwego rwo guteza imbere aya mashuri, Guverinoma yiyemeje ko buri Murenge mu Gihugu ugira ishuri ry’imyuga ryo mu rwego rwa TSS (Level 3, 4 na 5).

Kugeza ubu, aya mashuri ya TSS yamaze kugezwa mu Mirenge 392.

Avug ko mu Mirenge 24 yari isigaye, ayo mashuri ari kubakwa  n’ibikoresho bizifashishwa mu kwigisha ngo byamaze kugurwa. Aya mashuri azigirwamo guhera mu mwaka w’amashuri utaha wa 2024/2025.

Biteganyijwe ko umubare w’abagana aya mashuri (TSS) uzagera ku ntego ya 60% by’abanyeshuri barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye,baka ubu uyu mubare ukaba uri kuri 43%.

Mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023, aya yigirwagamo n’abanyeshuri 87.264 bavuye ku 69.976 mu mwaka wa 2017. Ni ukuvuga ubwiyongere bwa 28%.

Muri gahunda yo kuzamura ireme ry’inyigisho mu mashuri ya tekiniki, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente avuga ko hashyizweho gahunda yo guhindura amashuri yisumbuye ya tekiniki (TSS) amashuri y’icyitegererezo (Centers of Excellence).

Ni muri uru rwego, Guverinoma yatangije umushinga wo kubaka byibura ishuri rimwe ry’icyitegererezo (TVET Centre of Excellence) muri buri Karere.

Muri aya mashuri kandi hazanashyirwamo ibikoresho bigezweho bizifashishwa mu myigire n’imyigishirize ya tekiniki, mu Rwanda kugeza ubu hakaba hagiye kuzubakwa amashuri y’icyitegererezo agera kuri cumi n’atanu (15).

Hari kandi bimwe mu bikorwa Guverinoma ikora kugira ngo abarangije amashuri ya Tekiniki, imyuga n’ubumenyingirio bazabashe kubona akazi.

Ibyo birimo nko kuvugurura integanyanyigisho zigahuzwa n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo kandi abakoresha bakagira uruhare mu gukora izi nteganyanyigisho.

Kugeza ubu, muri TSSs higishwa amashami (trades) atandukanye agera kuri mirongo ine (40) mu byiciro by’ubukungu bw’Igihugu bigera ku icumi (10).

Aya mashami yaravuguruwe ajyanishwa n’ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo. 88. Muri iki cyiciro cya TSS, havuguruwe integanyanyigisho 59 ziratunganywa neza.

Minisitiri w’Intebe avuga ko hazavugururwa integanyanyigisho 30 zo ku rwego rwa gatanu mbere y’uko umwaka w’amashuri wa 2024-2025 utangira, bikazakorwa hagamijwe guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mashuri ya Tekiniki, hakaba kandi haratanzwe n’ ibikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye.

Guverinoma yashyize ikoranabuhanga rya mashuri smart classrooms mu byumba abana bigiramo hagamijwe guteza imbere uburyo bw’imyigire bugezweho bwifashisha ikoranabuhanga.

Muri gahunda yo gukwirakwiza murandasi (internet connectivity) mu mashuri ya TSS, Guverinoma imaze kugeza murandasi mu mashuri 241 ku mashuri 565 kandi kwagura ibikorwaremezo biri muri koleji za Rwanda Polytechnic kugira ngo zishobore kwakira abanyeshuri benshi kandi zakire ibyiciro byisumbuye bya Technology birakomeje.

Mu mashuri makuru na kaminuza.

Kimwe no mu bindi byiciro by’amashuri maze kubagezaho, icyiciro cy’amashuri makuru na Kaminuza nacyo cyakomeje gutezwa imbere. 95. Kugeza ubu dufite amashuri makuru na Kaminuza.

Harimo 31 yigenga n’andi 4 ya Leta (Kaminuza y’u Rwanda, Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro, Ikigo cyo kwigisha no guteza imbere Amategeko/ILPD n’Ishuri Rikuru Nyafurika ryigisha ibjyanye n’inganda zikora ibishingiye ku binyabuzima/African Biomanufacturing Institute).

Umubare w’abanyeshuri biga mu mashuri makuru na Kaminuza ukomeje kwiyongera. Higamo abanyeshuri barenga ibihumbi 106. 97 kandi n’umubare w’abarimu bigisha mu mashuri makuru na za kaminuza nawo wariyongereye.

Wavuye ku barimu 3.997 mu mwaka w’amashuri wa 2017/18 ugera ku 4.374 mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023.

By’umwihariko, umubare w’abarimu bafite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) wavuye kuri 687 muri 2017/2018 ugera kuri 1.105 mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023.

Hagamijwe gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi mu mashuri makuru na Kaminuza, hashyizweho ibigo by’icyitegererezo (Centres of Excellence).

Muri Kaminuza y’u Rwanda honyine hari ibigo by’icyitegererezo birenga 10. 100 byongererewe imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga mu myigire no mu myigishirize mu mashuri makuru. Ni muri uru rwego, umubare wa mudasobwa mu mashuri makuru wagiye wiyongera.

Mu mwaka wa 2023 Leta yashyizeho uburyo bushya bw’imikorere ya Kaminuza y’uRwanda.

Muri rusange, ikigamijwe ni ukurushaho kuzamura ireme ry’uburezi buyitangirwamo, no kunoza imiyoborere n’imicungire y’umutungo wa Kaminuza y’u Rwanda.

Ubuswanze mu mwaka wa 2013, habayeho guhuza amashuri makuru ya Leta 7, ahurizwa muri Kaminuza y’u Rwanda igizwe na koleji 6.

Amwe mu mavugururwa yakozwe yibanze cyane cyane ku miterere y’iyi Kaminuza ndetse no kuri porogaramu z’amasomo ziyitangirwamo, nk’uko ngiye kubibagezaho mu ncamake.

Mu rwego rwo kunoza imikorere ya za koleji ndetse no korohereza abarimu n’abanyeshuri mu myigire n’imyigishirize,

Havuguruwe imiterere ya za Koleji zigize Kaminuza y’u Rwanda.

Muri izi mpinduka biteganyijwe ko Kaminuza y’u Rwanda izaba igizwe na Koleji 7 ziri hirya no hino mu Gihugu. 108. Hari Koleji yigisha iby’Ubugeni, Indimi n’Ubumenyi bw’Imibereho y’Abaturage/ College of Arts and Social Sciences (CASS), Koleji yigisha iby’Ubucuruzi n’Ubukungu/ College of Business and Economics (CBE) na Koleji y’Ubuvuzi n’Ubumenyi mu by’Ubuzima/ College of Medicine and Health Sciences (CMHS) zose zikorera mu Karere ka Huye.

Hari kandi na Koleji y’Ubuhinzi, Amashyamba n’Ubumenyi mu by’Ibiribwa/College of Agriculture, Forestry, and Food Science (CAFF), ifite icyicaro i Busogo mu Karere ka Musanze.

Hari Koleji Nderabarezi/College of Education (CE) ikorera mu Karere ka Kayonza; Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga/ College of Science and Technology (CST) ikorera mu Karere ka Nyarugenge; ndetse na Koleji y’Ubumenyi n’Ubuvuzi bw’Amatungo/ College of Veterinary Medicine and Animal Sciences (VMAS) ikorera mu Karere ka Nyagatare.

Muri aya mavugurwa, Koleji y’Ubuhinzi, Ubumenyi n’Ubuvuzi bw’Amatungo/College of Agriculture, Animal Sciences and Veterinary Medicine (CAVM) yagabanyijwemo Koleji ebyiri.

Hari Koleji y’Ubuhinzi, Amashyamba n’Ubumenyi mu by’Ibiribwa ndetse na Koleji y’Ubumenyi n’Ubuvuzi bw’Amatungo.

Gushyiraho Koleji y’Ubumenyi n’Ubuvuzi bw’Amatungo byakozwe hagamijwe kurushaho guteza imbere urwego rw’ubworozi n’ubuvuzi bw’amatungo.

Buri Koleji izagira amashuri yayo kuri campus imwe. Ibi bizakuraho ingendo abarimu ba koleji zifite amashami n’amashuri hirya no hino bakoraga bajya kwigisha. Bizagabanya kandi ingengo y’imari yakoreshwaga muri izo ngendo.

Aho biri ngombwa Koleji ishobora kugira ishami cyangwa ikigo cy’ubushakashatsi.

Ku bijyanye n’imiyoborere ya za koleji, buri Koleji izajya iyoborwa n’Umuyobozi ndetse igire n’Umuyobozi Wungirije (Principal and Deputy Principal).

By’umwihariko, uyu mwanya w’Umuyobozi Wungirije washyizweho kugira ngo azajye akora ibijyanye n’imiyoborere, imicungire y’umutungo n’imari.

Ibi bizafasha Principal kwibanda ku myigire, imyigishirize n’ubushakashatsi.

Icyakora, ahari Koleji zirenze imwe zikorera muri campus imwe nko mu Karere ka Huye, buri koleji izagira Umuyobozi wayo (Principal).

Naho campus ihuza izo koleji yo izaba ifite umuyobozi witwa Resident Principal ari na we Muyobozi Mukuru ushinzwe imiyoborere, imicungire y’umutungo n’imari.

Guverinoma y’u Rwanda izajya igenera Kaminuza y’u Rwanda ingengo y’imari ya buri mwaka. Ibi bizajya bishingirwa ku bikorwa biteganyijwe mu rwego rwo guteza imbere ireme ry’uburezi, aho gushingira ku mubare w’abanyeshuri, nk’uko byari bisanzwe.

Ibi ariko ngo ntibizakuraho ko Kaminuza nayo izajya ikora ibikorwa binyuranye biyifasha kongera umutungo wayo.

Koleji kandi zizaba zifite ubushobozi bwo kwicungira umutungo mu buryo bwagenwe kandi bwateguwe na Kaminuza y’u Rwanda.

Uburyo bwo gutanga amasoko y’ibikoresho bikenewe na serivisi buzajya bushingira ku byemejwe n’Inama y’Ubuyobozi ya Kaminuza.

Kaminuza y’u Rwanda kandi izakomeza kunoza imicungire myiza y’imitungo yayo yari isanzwe itabyazwa umusaruro uko bikwiye (idle assets management).

Mu rwego rwo kunoza porogaramu z’amasomo atangwa muri Kaminuza y’u Rwanda, havuguruwe porogaramu z’amasomo yo mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Undergraduate programs).

Ayo mavugurura yakozwe hagamijwe kunoza porogaramu zigishwa muri buri cyiciro.

Ivugurura ryakozwe ryatumye porogaramu z’amasomo zigabanyuka ziva ku 161 zigera kuri 88. Porogaramu nshya zahawe amazina kandi zemejwe n’Urwego rwa Kaminuza rushinzwe Imyigire n’Imyigishirize (UR Senate).

Zahawe kandi uburenganzira bwo kwigishwa n’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru (HEC). 125. Kuvugurura izi porogaramu byafashije kandi gukuramo amasomo yagendaga yisubiramo muri za Koleji zitandukanye.

Porogaramu z’amasomo atangwa mu mwaka wa mbere zizajya zibanda cyane ku masomo y’ibanze (foundational courses). Abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere bazajya biga indimi mu mashami yose.

Ishyirwa mu bikorwa ry’amashami, udushami na porogaramu z’amasomo bivuguruye ryaratangiye. Abanyeshuri batangira mu mwaka wa mbere biyandikishije muri porogramu zivuguruye.

Biteganyijwe ko abanyeshuri bari basanzwe biga bazakomezanya na porogaramu zisanzweho zizagenda zivaho ku buryo mu myaka itatu hazaba hariho gusa izivuguruye.

Ingengabihe nshya y’amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda izaba ishingiye ku mezi atandatu (semesters).

Izajya itangirana n’ukwezi kwa cyenda irangire mu kwa gatandatu k’umwaka ukurikiyeho.

Iyi ngengabihe kandi izajya ikurikizwa muri porogaramu z’amasomo mu cyiciro cya kabiri ndetse n’icya gatatu cya Kaminuza.

Umwaka w’amashuri turimo watangiye ku ya 05 Kamena 2023 ukazageza ku ya 30 Kamena 2024, uzafatwa nk’uw’inzibacyuho. Uyu mwaka kandi uzanahurizwamo porogaramu zisanzweho zishingiye ku bihembwe ndetse n’izivuguruye zizagendera ku mezi atandatu (semesters).

Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ibikorwa by’ubushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda, hazashyirwaho umurongo w’ingengo y’imari wihariye ugenewe ubushakashatsi uzajya uteganywa mu ngengo y’imari ya Kaminuza.

Ibi bizatuma Kaminuza ibasha gutera inkunga no gushyigikira ubushakashatsi.

Ikindi ni uko buri shami na buri gashami bizajya bigira gahunda y’ubushakashatsi y’igihe kigufi n’igiciriritse (short and medium-term research agenda).

Mu rwego rwo kunoza imyigishirize n’imicungire y’abarimu, amasaha yo kwigisha kuri buri mwarimu azaba 18 mu cyumweru aho kuba 8 ku mpuzandengo yari asanzweho.

Aya masaha akubiyemo ayo umwarimu amarana n’abanyeshuri mu ishuri, ay’imikorongiro (practicals) no guhura n’abanyeshuri bafite ibyo basobanuza (consultation).

Havuguruwe kandi n’imbonerahamwe y’imirimo muri Kaminuza y’u Rwanda, igaragaza neza ibikenewe muri buri mwanya ndetse n’ibisabwa kugira ngo abarimu n’abashakashatsi bazamurwe mu ntera. 137.

Kuzamurwa mu ntera ntambike (Horizontal promotion) bizajya bikorerwa gusa abarimu bageze ku rwego rwo hejuru cyane (Professors), bigaterwa n’uko uru ari rwo rwego rwa nyuma umwarimu ashobora kugeraho.

Gushyira abarimu mu myanya nabyo ngo byaravuguruwe.

Ubu bizajya bishingira ku mategeko yemejwe n’Inama Nkuru y’Ubuyobozi ya Kaminuza.

Guverinoma y’u Rwanda irateganya gukomeza guteza imbere n’ibindi bijyanye n’imibereho myiza y’umwarimu wa Kaminuza kugira ngo abashe gukorera muri environment imufasha gukora akazi neza, yishoboye kandi yigize.

Hazavugurwa kandi ibijyanye n’imibereho myiza y’abakozi ba Kaminuza harimo no kunoza ubwisungane mu kwivuza, ngo hari n’ibindi biri kunozwa kugira ngo imibereho ya mwarimu wa Kaminuza ikomeze kuba myiza muri rusange.

Hazajyaho kandi sitati yihariye igenga abakozi ba Kaminuza n’amashuri makuru bya Leta hagamijwe kwita ku mwihariko wayo.

Ubusanzwe abarimu ba Kaminuza n’amashuri makuru ya Leta bashyirwaga mu nyanya (recruitment) hashingiwe kuri sitati rusange y’abakozi ba Leta.

Ku bijyanye n’imibereho myiza y’abanyeshuri, Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kongera no gusana ibikorwaremezo bya Kaminuza y’u Rwanda. 143. Hazibandwa ku macumbi y’abanyeshuri, hagamijwe kuborohereza kubona aho bacumbika ku buryo babasha gukurikirana amasomo yabo bitabagoye.

Uko amikoro y’Igihugu azagenda yiyongera, hazanozwa n’ibirebana n’imibereho y’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda.

Abanyeshuri bazoroherezwa ku bijyanye na serivisi z’ubuvuzi hongerwe  n’ibituma imibereho yabo iba myiza.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version