Ugirashebuja Yasabye RIB Kurushaho Kwimakaza Ubunyamwuga

Minisitiri Ugirashebuja niwe wayoboye iyi nama ya Gatanu ya RIB

Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja asaba abagenzacyaha kurushaho kuzamura ubunyamwuga kugira ngo bakomeze kuba ikitegererezo mu gutanga ubutabera.

Yabivugiye mu ijambo yaraye agejeje ku bagenzacyaha bari bitabiriye Inama rusange ya gatanu y’Urwego rw’Ubugenzacyaha.

Ugirashebuja avuga ko muri rusange abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha bakora akazi neza n’umurava mwinshi.

Avuga ko uruhare rwabo rutuma abaturage barushaho kubagirira icyizere.

Kuri Minisitiri w’ubutabera, gukora kinyamwuga bituma abagenzacyaha baba irembo ry’ubutabera kandi ngo bigendana n’ubufatanye n’izindi nzego kugira ngo umusaruro witezwe mu butabera uboneke kandi utubutse.

Ku rundi ruhande, avuga ko hari abagenzacyaha bamwe bateshuka umurongo uboneye RIB igenderamo.

Minisitiri w’ubutabera asaba abakozi ba RIB kuzamura ubunyamwuga kuko hari abatandukira

Ati: “ Ariko ntihabura umubare w’abatagendera muri uwo murongo, bikaba ngombwa ko duhora twibukiranya iri hame rya ngombwa. Nk’uko nabivuze kare, ubugenzacyaha burya niyo ndererwamo yo mu butabera kuko abenshi batangirira hariya, bigasaba rero ko n’ubikora aba ari inyangamugayo”.

Yunzemo ko gukoresha ikoranabuhanga muri iki gihe ari ingenzi kuko uburyo abantu bakoramo ibyaha nabwo bwahindutse kubera ko ikoranabuhanga ribibafashamo.

Umunyamabanga mukuru wa RIB ( Rtd) Col Jeannot Ruhunga yemera ko gukora kinyamwuga ari byo bikwiye gukomeza kuranga abakozi ayoboye.

Avuga ko gukora kinyamwuga bigendana n’ubunyangamugayo.

Ati: “Gukora kinyamwuga hakubiyemo ibintu byinshi. Hakubiyemo ubunyangamugayo, hakubiyemo gutanga serivisi ikenewe, kandi bigakorwa mu buryo buciye mu mucyo, uburyo bugaragarira buri muntu ko amategeko yubahirijwe”.

Yemeza ko gukoresha ikoranabuhanga muri RIB ari ngombwa kuko ryicara rihinduka kandi kuba u Rwanda rwararishyizemo imbaraga, ni impamvu nkuru ikwiye gutera abakozi b’Urwego ayoboye kuryimakaza.

Bizabafasha mu gutahura, gukumira no kugenza ibyaha nk’uko ari zo nshingano za RIB zigenwa n’itegeko.

Iyi nama rusange y’abakozi ba RIB  ifite insanganyamatsiko igira iti: “ Gukora kinyamwuga, mu mucyo hifashishijwe ikoranabuhanga”.

Ihuza abayobozi bakuru ba RIB n’abahagarariye abandi bagenzacyaha bo mu gihugu hose bakaganira ku byagezweho, imbogamizi bahuye nazo no gufata ingamba  kugira ngo barusheho kuzuza neza inshingano z’urwego.

Abayobozi b’uru rwego bari baturutse mu Ntara baje mu nama yaguye ya RIB
Ni inama iba buri mwaka
Abagenzacyaha bahagarariye abandi bahuriye mu nama yaraye ibereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda kiri ku Kacyiru
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version