Ukekwaho Kwiba Telefoni Ya The Ben Agiye Gufungwa Iminsi 30 Y’Agateganyo

Umusore bita X-Dealer( amazina nyayo ni Eric Ndagijimana) yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge gufungwa iminsi  30 y’agateganyo nyuma y’uko rusanze impamvu zatanzwe n’ubushinjacyaha zo kumufunga iriya minsi zifite uburemere.

Uyu mwanzuro wasomye kuri uyu wa Mbere taliki 23, Ukwakira, 2023 ariko ntihatangazwa ibikubiye muri uwo mwanzuro mu buryo burambuye.

Urukiko ruvuga ko ababuranyi bazasanga uwo mwanzuro muri ‘système.’

Ku wa Gatanu taliki 20, Ukwakira, 2023, uregwa yari yaburanye ahakana icyaha, avuga ko abamushinja ‘nta gihanga bamufatanye.’

- Advertisement -

Ibyo yabivuze mu gihe hari umusore wamushinjaga ko yamushyiriye iriya telefoni ngo ayikuremo ijambo ry’ibanga( code), hakaba n’undi wamushinje ko bafatanyije gutegura uwo mugambi.

Iyo telefoni yibiwe mu Burundi taliki 30, Nzeri, 2023 ubwo The Ben yahakoreraga ibitaramo by’imbaturamugabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version