Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uko Abaje Muri Stade Amahoro Nshya Bayakiriye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu Rwanda

Uko Abaje Muri Stade Amahoro Nshya Bayakiriye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 June 2024 7:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Bamwe ni ab’i Kigali, abandi no abo mu nkengero ndetse hari n’abaturutse i Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba…bose bari baje kureba stade Amahoro imaze imyaka ibiri ivugururwa, kuva icyo gihe ikaba ari bwo bwa mbere yari igiye gukinirwamo.

Kuri iki Cyumweru taliki 16, Kamena, 2024 hari ababwiye Taarifa ko stade Amahoro ari uburyohe ariko abandi binubira ko bayirebeye inyuma gusa bananirwa kuyinjiramo kuko kwinjira byari ‘inkomati’.

Inkomati ivugwa irihe abantu babyiganiye kwinjira ahantu hamwe kandi ari hato  cyangwa bakabyiganira kuvoma kuri robinet imwe kandi ari benshi.

Uko gusunikana ni ko bita ‘inkomati’.

Abatuye ibice bya Kigali bikunze kubura amazi mu bihe by’impeshyi ibi barabizi iyo bahuriye ku ivomo.

Mudaheranwa wari waje muri stade aturutse mu Murenge wa  Kagarama muri Kicukiro yatubwiye ko ‘yasanze isa neza koko’.

Ati: “ Haba muri stade ya mbere naharebeye umupira ndetse n’iyi ngiyi nayo nawurebye. Iyi stade rwose irasa neza, ureba ukuntu iba witegeye neza ikibuga, ukareba igisenge ukuntu gisa mu ijoro ukabona ko ‘ nta bihwanye’ washyiraho hagati yayo n’iya kera twese tuzi”.

Avuga ko afite amatsiko yo uzareba uko bizaba bimeze umunsi imvura nyinshi yaguye habereye umukino.

Nabwo ariko avuga ko bizaba ari byiza ku bafana kuko bazaba bicaye ahasakaye ariko nanone akagira amatsiko yo kuzareba niba ubwatsi buri mu kibuga buzorohereza ba rutahizamu gukina neza umupira.

Igiribambe wo muri Muyumbu mu Karere ka Rwamagana we avuga ko stade yayiboneye inyuma kuko atabashije kuyinjiramo kubera ubwinshi bw’abashakaga kuyijyamo kandi bose bagomba kubanza kwerekana ko ‘koko’ bishyuye.

Ati: “ Yewe nahagaze igihe kirekire ahitwa ku banyamakuru mbonye saa kumi n’ebyiri zigeze ntarinjira kandi umupira watangiye ndikubura ndataha!”

Ku rundi ruhande, Igiribambe avuga ko yababajwe no kuba yarishyuye itike yo kwinjira agatega akaza i Kigali yarangiza akikubura agataha atabonye icyo yise igitangaza cya stade.

Yinenga ariko ko yishyuye kandi azi neza ko stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 45,000 kandi azi neza ko abashaka kuzayireba bwa mbere ari hafi Abanyarwanda bose.

Uyu musore avuga ko uko bigaragara iki kibazo atari icye wenyine kuko abo bari bari kumwe ariko bagataha batayinjiyemo ari benshi.

Isimbi ni umukobwa wari waturutse muri Kimisagara aje kureba uko ikipe ye ( Rayon Sports) itsinda mukeba kandi ikamutsindira kuri stade nshya.

Stade Amahoro uyirebeye imbere mu ijoro( Ifoto@The New Times)

Yarinjiye aricara umupira utangira ahari.

Uko iminota y’umukino yatambukaga ni ko ikizere cyo gutsinda cyayoyokaga.

Avuga ko yari yizeye ko ari butahane ibyishimo by’intsinzi ariko arabibura.

Ati: “ Ubonye iyo byibura hagira ikipe itsinda indi! Ubona ko amakipe nayo yashakaga kugerageza ikibuga ngo arebe uko ibyatsi  bimeze yumve na ambiance yo muri stade nshya”.

Ku rundi ruhande, Isimbi avuga ko icy’ingenzi kuri we ari uko yashoboye kwirebera iyo stade nshya akayibona mu ba mbere.

Minisiteri ya Siporo yiseguye kubera ibitaragenze neza…

Minisiteri ya Siporo  yatangaje ko ari ngombwa gushimira abaje muri stade, ikabashimira uburyo bitabiriye uriya mukino.

Ngo ni mu gikorwa bari bise ‘Ihuriro ni mu Mahoro’.

Minisiteri ya Siporo kuri X yanditse iti: “ Byari byiza cyane kubabona muri stade yanyu”.

Ubuyobozi bw’iyi Minisiteri kandi bushima uko Polisi n’ingabo z’u Rwanda( harimo n’izirinda Umukuru w’igihugu) bafashije mu kurinda umutekano w’abari bahari.

Abatabazi kandi nabo barashimirwa ko bari bahari kandi biteguye gufasha uwagira ikibazo cy’ubuzima.

Icyakora iyi Minisiteri irasaba imbabazi abaturage batabashije kwinjira muri stade kubera ibyo yise ‘ibitaragenze neza’ kandi ikizeza abantu ko ubutaha bitazongera.

Ngo yafashe ingamba zo ‘gukosora ibitaragenze neza’.

Ubutumwa bwa Minisiteri ya Siporo pic.twitter.com/YxRpUdKk5W

— Ministry of Sports|Rwanda (@Rwanda_Sports) June 16, 2024

Umukino hagati ya Rayon Sports na APR FC warangiye amakipe anganya ubusa ku busa(0-0).

TAGGED:AbafanaAmahoroAPRfeaturedIkipeRayonStade
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Abaturage Bishe Abasirikare Bari Bavuye Kugemurira Bagenzi Babo
Next Article Perezida Kagame Araganira N’Abaturage
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?