Uko Abaje Muri Stade Amahoro Nshya Bayakiriye

Bamwe ni ab’i Kigali, abandi no abo mu nkengero ndetse hari n’abaturutse i Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba…bose bari baje kureba stade Amahoro imaze imyaka ibiri ivugururwa, kuva icyo gihe ikaba ari bwo bwa mbere yari igiye gukinirwamo.

Kuri iki Cyumweru taliki 16, Kamena, 2024 hari ababwiye Taarifa ko stade Amahoro ari uburyohe ariko abandi binubira ko bayirebeye inyuma gusa bananirwa kuyinjiramo kuko kwinjira byari ‘inkomati’.

Inkomati ivugwa irihe abantu babyiganiye kwinjira ahantu hamwe kandi ari hato  cyangwa bakabyiganira kuvoma kuri robinet imwe kandi ari benshi.

Uko gusunikana ni ko bita ‘inkomati’.

- Kwmamaza -

Abatuye ibice bya Kigali bikunze kubura amazi mu bihe by’impeshyi ibi barabizi iyo bahuriye ku ivomo.

Mudaheranwa wari waje muri stade aturutse mu Murenge wa  Kagarama muri Kicukiro yatubwiye ko ‘yasanze isa neza koko’.

Ati: “ Haba muri stade ya mbere naharebeye umupira ndetse n’iyi ngiyi nayo nawurebye. Iyi stade rwose irasa neza, ureba ukuntu iba witegeye neza ikibuga, ukareba igisenge ukuntu gisa mu ijoro ukabona ko ‘ nta bihwanye’ washyiraho hagati yayo n’iya kera twese tuzi”.

Avuga ko afite amatsiko yo uzareba uko bizaba bimeze umunsi imvura nyinshi yaguye habereye umukino.

Nabwo ariko avuga ko bizaba ari byiza ku bafana kuko bazaba bicaye ahasakaye ariko nanone akagira amatsiko yo kuzareba niba ubwatsi buri mu kibuga buzorohereza ba rutahizamu gukina neza umupira.

Igiribambe wo muri Muyumbu mu Karere ka Rwamagana we avuga ko stade yayiboneye inyuma kuko atabashije kuyinjiramo kubera ubwinshi bw’abashakaga kuyijyamo kandi bose bagomba kubanza kwerekana ko ‘koko’ bishyuye.

Ati: “ Yewe nahagaze igihe kirekire ahitwa ku banyamakuru mbonye saa kumi n’ebyiri zigeze ntarinjira kandi umupira watangiye ndikubura ndataha!”

Ku rundi ruhande, Igiribambe avuga ko yababajwe no kuba yarishyuye itike yo kwinjira agatega akaza i Kigali yarangiza akikubura agataha atabonye icyo yise igitangaza cya stade.

Yinenga ariko ko yishyuye kandi azi neza ko stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 45,000 kandi azi neza ko abashaka kuzayireba bwa mbere ari hafi Abanyarwanda bose.

Uyu musore avuga ko uko bigaragara iki kibazo atari icye wenyine kuko abo bari bari kumwe ariko bagataha batayinjiyemo ari benshi.

Isimbi ni umukobwa wari waturutse muri Kimisagara aje kureba uko ikipe ye ( Rayon Sports) itsinda mukeba kandi ikamutsindira kuri stade nshya.

Stade Amahoro uyirebeye imbere mu ijoro( Ifoto@The New Times)

Yarinjiye aricara umupira utangira ahari.

Uko iminota y’umukino yatambukaga ni ko ikizere cyo gutsinda cyayoyokaga.

Avuga ko yari yizeye ko ari butahane ibyishimo by’intsinzi ariko arabibura.

Ati: “ Ubonye iyo byibura hagira ikipe itsinda indi! Ubona ko amakipe nayo yashakaga kugerageza ikibuga ngo arebe uko ibyatsi  bimeze yumve na ambiance yo muri stade nshya”.

Ku rundi ruhande, Isimbi avuga ko icy’ingenzi kuri we ari uko yashoboye kwirebera iyo stade nshya akayibona mu ba mbere.

Minisiteri ya Siporo yiseguye kubera ibitaragenze neza…

Minisiteri ya Siporo  yatangaje ko ari ngombwa gushimira abaje muri stade, ikabashimira uburyo bitabiriye uriya mukino.

Ngo ni mu gikorwa bari bise ‘Ihuriro ni mu Mahoro’.

Minisiteri ya Siporo kuri X yanditse iti: “ Byari byiza cyane kubabona muri stade yanyu”.

Ubuyobozi bw’iyi Minisiteri kandi bushima uko Polisi n’ingabo z’u Rwanda( harimo n’izirinda Umukuru w’igihugu) bafashije mu kurinda umutekano w’abari bahari.

Abatabazi kandi nabo barashimirwa ko bari bahari kandi biteguye gufasha uwagira ikibazo cy’ubuzima.

Icyakora iyi Minisiteri irasaba imbabazi abaturage batabashije kwinjira muri stade kubera ibyo yise ‘ibitaragenze neza’ kandi ikizeza abantu ko ubutaha bitazongera.

Ngo yafashe ingamba zo ‘gukosora ibitaragenze neza’.

Umukino hagati ya Rayon Sports na APR FC warangiye amakipe anganya ubusa ku busa(0-0).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version