Uko Byifashe Aho u Rwanda Rugiye Gusinyana N’u Bwongereza Amasezerano Ku Bimukira

Saa saba zuzuye nibwo Umunyamabanga muri Leta y’u Bwongereza ushinzwe umutekano imbere mu gihugu Madamu Priti Patel ari businyane na bagenzi be mu Rwanda amasezerano y’imikoranire mu kwakira no kwita ku bimukira igihugu cye kizoherereza u Rwanda vuha aha.

Umuhango wo kuyasinya urabera muri Kigali Convention Center, nurangira habeho ikiganiro n’abanyamakuru bo mu Rwanda , abo mu Bwongereza n’abakorera itangazamakuru mpuzamahanga ry’ahandi ku isi.

Kugeza ubu abanyamakuru bamaze kuhagera bashyira ibyuma byabo ku murongo mu gihe bagitegereje ko abanyacyubahiro bahagera.

Priti Patel yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu taliki 13, Mata, 2022.

- Advertisement -

Taarifa irakurikiranira abasomyi bayo uko biri bugende…

Abanyamakuru bahageze kare
Barimo ab’itangazamakuru ryo mu Rwanda n’iryo mu mahanga
Ni ubufatanye buzamara imyaka itanu
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version