Uko Ibipimo By’Imibereho Y’Abatuye Umujyi Wa Kigali Bihagaze

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyaretse ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali uko cyasanze abawutuye babayeho.

Nyuma yo kubibona babikubiye mucyo bise Ubushakashatsi ku Mibereho y’Ingo Icyiciro cya Karindwi, EICV7.

Bimwe mu byagaragaye ni uko muri rusange, imibareho yabo yarushijeho kuba myiza, ugereranyije n’ibyari byavuye mu bushakashatsi nk’ubwo bwakozwe mu 2017.

Abahanga basanze igipimo cy’abaturage bakennye mu Mujyi wa Kigali cyaravuye kuri 39.8%, ubu kigeze kuri 27.4%

- Kwmamaza -

Icy’ubukene bukabije cyavuye kuri 11.3%, kugera kuri 5.4%

Ikindi ni uko ikigereranyo cy’abafite umurimo kigeze kuri 73%, kivuye kuri 64.7%

Amazi meza yo kunywa yageze ku bangana na 97.9%, bavuye kuri 95.5%

Abakoresha ibicanwa bitangiza ibidukikije (Gas & Biogas) ni 23.4%, bavuye kuri 6.2% mu mwaka wa 2017.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ibukungu n’imibereho y’abaturage, Urujeni Martine yavuze ko ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bizafasha Umujyi kumenya aho gushyira imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga igamije kugabanya ubukene no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Umujyi wa Kigali utuwe n’abantu barenga Miliyoni imwe kandi bariyongera cyane.

Uko byifashe mu magambo avunaguye.

Ubwo bwiyongere buterwa ahanini n’uko ari wo ubonekamo ibikorwaremezo byinshi kandi bikenerwa cyane mu kwiteza imbere.

Ni umujyi kandi waguka cyane ku buryo ukeneye kubakwamo ibikorwaremezo byinshi kandi bigezweho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version